Amajyaruguru: Urubyiruko ruravuga ko impano zarwo zipfukiranwa ntizimenyekane.

Urubyiruko rwo mu bice bitandukanye bigize iyi ntara ruvuga ko impano zarwo zipfukiranwa ndetse hari n’abatabona aho ruzigaragariza kugira ngo rubone n’abarufasha kuzizamura.

kwamamaza

Hashize imyaka 18 u Rwanda rutarenga umutaru mu nzira irujyana mu gikombe cy’Afurika kuko ruheruka  kugera mu matsinda muri 2004.

Ni ibintu bamwe mu bakunzi ba ruhango bakunzekwinubira, cyane cyane nk’iyo u Rwanda rwasohotse  rugahita rugaruka ntaho ruragera, kugeza n’ubwo umukuru w’igihugu yigeze gutanga inama ko byaba byiza Abanyarwanda baretse umupira bakajya mu bindi.

Mu gushaka igisubizo cy'iki ki8bazo, hari abavuga ko  kubaka umupira w’u Rwanda  byahera mu bakiri bato, abenshi bakabishingira bahereye ku kuba mu ikipe y’igihugu hakunze guhamagarwa abantu badahinduka, banakuze ariko badakora impinduka.

Kugeza ubu hari abatangiye kuzamura abana bakiri bato kugira ngo  bazatange umusanzu mu kuzahura umupira w’u Rwanda.

Gusa iyo uganira na rumwe mu rubyiruko ruvuga ko hari abafite impano  bagorwa no kubura aho bazigaragarariza ndetse no kubona ibibuga n’ibindi.

umwe ati: "Dufite abakinnyi turusha gukina ariko kumenyekana birakomeye! Icyambere, iyo ugerageje gukunda umupira ubanga karere yo mu bipirizo. hari nubwo uyikina ikamanuka mu misozi ikagwamu mishubi[amahwa] ikaba iramenetse noneho ugasanga kubona umupira ni imbogamizi!" 

Undi ati: " Cyane cyane mu cyaro, usanga nk'abakobwa ugasanga...mbese hari ukuntu umuntu avukana impano noneho akicirwa na kavukire ye kuko hari abana benshi bo mu mujyi usanga biga mu bigo byigenga ugasanga bashaka buryo ki bababonamo za mpano kandi twe duhari tuzifite kandi twavukanye tukabura aho zikurira, nabyo bikaba imbogamizi."

Nyuma yaho mu gice cy’Amajyaruguru habonetse umuterankunga witwa Tony Football Excellence Program, waje kuzamura impano z’abakiri bato, avuga ko  yaje gushyira itafari ku mupira w’ u Rwanda, nk'uko Rubega Lizete abivuga.

Ati: "Twebwe ni uguha urubuga rugari noneho tukareba za mpano. Niyo mpamvu dukorana n'abayobozi kugira ngo nabo badufashe kumenya abo babana nabo umunsi ku wundi, badufashe kubamenya kurusha uko twe twavuga ngo umwana wo kwa kanaka. Ahubwo abarezi babana nabo nabo bakadufasha abafite impano, abo dushobora gukurikirana."

Rumwe mu rubyiruko rwahereweho ruvuga ko rwishimiye kuba rwabonye umuntu ugiye kubazamurira impano zari zaraheranwe n'icyaro.

umwe ati: "Nagize amahirwe yo kugera hano, mbona abafatanyabikorwa bisumbuyeho badufasha nuko nkajya ku rwego rwo hejuru."

Abakurikiranira bya hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda bashimangira ko  ukwiye kuzahurwa binyuze mu bakiri bato ariko nanone bakavuga ko kugira uzagere kure hakwirindwa amarangamutima mu kuzamura abana, hakitwabwa kubashoboye.

@Emmanuel Bizimana/Isango Star –Amajyaruguru.

 Nov 9, 2022 - 11:47