Ikipe y'Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ku itariki ya 8 Mutarama (01) 2024, ikipe y'igihugu ya Handball yitegura gukina igikombe cy'Afurika yashyikirijwe ibendera isabwa kwitwara neza igahesha ishema u Rwanda. 

kwamamaza

Ni ibendera bashyikirijwe na Munyanziza Gervais ushinzwe amakipe y'igihugu muri Minisiteri ya Siporo waje ahagarariye Minisitiri wa Siporo wagize izindi nshingano zimutunguye.

Munyanziza Gervais yavuze ko kuba bagiye gukina iki gikombe cy'Afurika ku nshuro ya mbere ari amahirwe kuri bo ndetse bakwiye kwerekana icyo bashoboye. 

Yavuze ko kuba bagiye kugikina bwa mbere batabatuma igikombe ariko ababwira ko icyo babifuzaho ari ugukora igishoboka cyose bakarenga amatsinda, byanaba ngombwa bakagera muri 1/4 cyangwa bakarengaho.

Yabibukije ko na none ari umwanya mwiza wo kwigaragaza bakaba banakwigurisha bakabona amakipe meza aruta ayo bakiniraga.

Kapiteni Muhawenayo Jean Paul yavuze ko nk'abakinnyi bameze neza, imyitozo yageze neza kandi biteguye guhagararira igihugu neza kandi bagahesha ishema u Rwanda. 

Umutoza Anaclet Bagirishya yavuze ko ari iby'agaciro kuba u Rwanda rugiye kwitabira iki gikombe ku nshuro ya mbere, imyiteguro ikaba yaragenze neza ndetse abakinnyi bari buhagurukane bari ku rwego rwiza biteguye guhangana.

U Rwanda ruhagurukana abakinnyi 18 berekeza muri iki gikombe kizabera Cairo mu Misiri. Barahaguruka mu gitondo cy’ejo ku wa Kabiri ku itariki ya 9 Mutarama(01) 2024, saa kumi bazagerayo saa 11h aho bazahurira n'umutoza Rafael Guijosa we uzahagera ku wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama (01) 2024.

Umwiherero uzakomereza mu Misiri, Ikipe y'igihugu izakinirayo imikino ibiri ya gicuti na Maroc ndetse na Congo Brazaville tariki ya 12 na 14 Mutaramama 2024. 

Muri iri rushanwa rizatangira tariki ya 17 kugeza 27 Mutarama 2024, u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na DR Congo, Zambia na Cape Verde 

Deligasiyo yose y'ikipe y'igihugu igiye kujya mu Misiri.

Abakinnyi : Uwayezu Arsene, Baninimana Samuel, Kubwimana Emmanuel, Mugabo Samuel, Muhumure Elyse, Muhawenayo Jean Paul, Rwamanywa Viateur, Karenzi Yannick, Ndayisaba Etienne, Nshumbusho Maliyamungu, Nshimiyimana Alexis, Mbesutunguwe Samuel, Musoni Albert, Umuhie Yves, Kayijamahe Yves, Urangwanimpuhwe Guido na Hagenimana Fidel

Abatoza: Rafael Guijosa, Bagirishya Anaclet, Ntabanganyimana Antoine, Mudaharishema Sylvestre, Byiringiro Jean Pierre Cyrille (Fitness Coach), Mugwiza Philipe (Pysiotherapist)

Abandi bari muri Deligasiyo: Twahirwa Alfred (Umuyobozi wa Deligasiyo), Niyokwizera Joel (Team Manager), Sendegeya Jules (Umufotozi) na Canisius Kagabo (Umunyamakuru)

 Jan 9, 2024 - 00:06