TdRwanda2024: Karongi -Rubavu yasize Soudal-Quick-Step itanze ubutumwa

Kuri uyu wa Gatatu ubwo hakinwaga Etape ya Kane ya Tour du Rwanda ya 2024 yavuye mu mujyi wa Karongi igana mu mujyi wa Rubavu (93 Km), Etape yatwawe na William Junior Lecerf mu gihe mugenzi we Pepijn Reinderink bakinana yagumye mu mwenda w'Umuhondo.

kwamamaza

Ni urugendo rwatangiranye attaque nyinshi zagendaga zipfuba ahanini bashaka amanota yo mu misozi ikurikiranye yatangiranye n'ikilometero cya 20 kiri ahitwa i Gisaze amanota yatwawe na Habteab Yohannes wa Bike Aid wanaje kwambara umwambaro w'umuzamutsi mwiza.

Mu bakinnyi bagerageje gukora attaque bagiye bagorwa n'ikipe ya Soudal-Quick-Step iyoboye iba iyoboye peloton umunsi ku munsi bikanayihira mu bilometero bya nyuma.

Amanota y'akazamuka ka Rutsiro ku ntera ya kilomtero 30.6 yatwawe na Pierre Latour wa TOTAL Energies yo mu Bufaransa anatwara aya Nyoto ku ntera ya kilomtero 47 aniyongeza ay'i Kinihira ku ntera ya kilomtero 61.9. 

Nyuma y'uyu musozi, Brieu Rolland yakoze attaque iremereye cyane akurura iminota ibiri ariko mu bilometero bine bya nyuma peloton yahise imugarura kuko yarimo Pepijn Reinderink bakinana bityo imibare ihita ihengamira kuri William Lecerf Junior wahise akora sprint ya nyuma atwara Etape.

Gutwara Etape kwa William Lecerf Junior byatumye Pepijn Reinderink agumana umwenda w'Umuhondo ariko aranganya ibihe n'abandi bakinnyi 15 (9h23'34").

Nyuma yo gutwara Etape, William Lecerf Junior yavuze ko ari akazi ikipe ye iri gufatanyamo bashakisha uburyo bazakomeza kurinda Pepijn Reinderink kugira ngo akomeze kwambara umuhondo.

Yagize ati" Ntabwo gutsinda ari ku giti cyanjye ahubwo nashima muri rusange ikipe yanjye uburyo turi kwitwara biratanga ikizere ariko turasabwa kurinda Pepijn Reinderink kuko niwe uyoboye isiganwa." 

Mugisha Moïse (Java INOVOTEC) niwe wa 17 arasigwa amasegonda arindwi n'abandi bose bamuri imbere barimo na Pepijn Reinderink wambaye umuhondo.

Mu itangwa ry'ibihembo nta mpinduka nyinshi zabaye kuko Habteab Yohannes, Umunya-Erythrea ukinira BikeAid yakomeje kuba mu mwenda w'umuzamutsi mwiza mu gihe Arefayne Akilu w'ikipe y'igihugu ya Erythrea ariwe Munyafurika uhiga abandi.

Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda niwe watsindiye umwambaro wa INGUFU GIN LTD uhabwa umukinnyi w'Umunyarwanda ukiri muto uhiga abandi, umwambaro wari wambawe na Tuyizere Hashim i Rusizi ubwo yari yitwaye neza ava i Huye.

Kuri uyu wa Kane, Tour du Rwanda ya 2024 irakomereza i Musanze ahakinirwa gusiganwa n'ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial/ITT), intera ya kilomtero 13.

Dore uko byari byifashe mu mafoto:

Pepijn Reinderink wa Soudal-Quick-Step akomeje kwambikwa umwenda w'Umuhondo

Masengesho Vainqueur yambitswe umwenda wa INGUFU GIN LTD uhabwa umunyarwanda ukiri muto uhagaze neza

Ikipe ya Bingoal WB yo mu Bubiligi niyo yongeye kuba ikipe nziza mu rugendo rwa Karongi -Rubavu

Habteab Yohannes umwe mu bakinnyi ba Team Erythrea bakomeye muri iyi Tour du Rwanda

Mugisha Moïse niwe watwaye umwenda w'Umunyarwanda uhagaze neza

Habteab Yohannes niwe wambaye umwenda w'Umunyafurika mwiza

William Junior Lecerf yageze ku murongo usoza isiganwa akurikiwe n'igikundi

Urugendo rwa Karongi -Rubavu (93 Km) rujya gusa n'urwa Huye-Rusizi mu buryo bwo gukina igare

Pepijn Reinderink aba arinzwe na bagenzi be ba Soudal Quick-Step

Areruya Joseph kuri ubu arasigwa iminota 54 ku rutonde rusange

Tour du Rwanda umwanya mwiza w'ubukerarugendo bushingiye kuri Siporo

Kuri uyu wa Kane biteganyijwe ko hahinduka byinshi ku rutonde rusange

@ Sadam Mihigo/ Isango Star.

 Feb 22, 2024 - 10:40