#TdRwanda2024: Peter Jespeh Blackmore yafashe umuhondo, intambara iri hagati ya IPT na Soudal Quick-Step

Peter Jespeh Blackmore ukinira ikipe ya Total Energies yo mu Bufaransa yatwaye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda ya 2024 kavaga i Musanze kagana kuri Mont Kigali (93 Km) akoresheje 2h12'44" ahita anambara umwenda w'Umuhondo.

kwamamaza

Umwongereza Peter Jespeh Blackmore yageze ku murongo wa Mont Kigali anganya ibihe na Restrepo Valencia Jhonathan wa Polti-Kometa watwaye Etape ya Huye-Rusizi.

Muri uru rugendo, Ikhan Dostiyev wa Astana yabaye uwa Gatatu asigwa amasegonda atanu (5") mu gihe Zeray Nahom Araya (Team Erythrea) yakurikiye asigwa amasegonda umunani (8").

Manizabayo Eric"Karadio" niwe Munyarwanda waje hafi kuko yabaye uwa 10 asigwa na Peter Jespeh Blackmore amasegonda 57.

Ku rutonde rusange, Peter Jespeh Blackmore yahise ayobora isiganwa ararusha William Junior Lecerf (Soudal Quick-Step) amasegonda 57 mu gihe Blackmore Kandi asiga Ikhan Dostiyev umukurikiye amasegonda 11. Jonathan Restrepo Valencia arasigwa amasegonda 13 bimushyira ku mwanya wa gatatu.

Ku rutonde rusange, Umunyarwanda uza hafi ni Manizabayo Eric bakunda kwita Karadio ari ku mwanya wa 15 arasigwa 4'20" mu gihe Masengesho Vainqueur (Team Rwanda) ari ku mwanya wa 16 asigwa 4'40" naho Mugisha Moïse (Java INOVOTEC) arushwa 11'38" ku mwanya wa 22.

Nyuma yo kwambara umuhondo, Jospeh Blackmore yavuze ari akazi gakomeye ka bagenzi be barimo Chris Froome wakoze cyane kugira ngo badatsindirwa mu misozi ndetse bakanacunga cyane ikipe ya Soudal Quick-Step.

Yagize ati "Ni itsinzi y'ikipe muri rusange kuko ndi umwe sinabyishoboza, nk'ikipe twahuriye ku kazi katoroshye ariko kuba twirinze gusigwa mu misozi byadufashije." 

Ikipe ya Soudal Quick-Step imaze iminsi igora peloton ntabwo mu muhanda Musanze -Mont Kigali yagararagaje ubukana isanganwe.

Abakinnyi batandukanye bagiye bakora attaques zikomeye kugeza ubwo isiganwa ryasigaye riyoboye n'abakinnyi batandatu barinze bagera ku murongo mbere y'uko batsindwa na Jospeh Blackmore.

Dore uko ibihembo byatanzwe: 

Stage 6 (Musanze-Mont Kigali: 93 Km):

1-Stage Winner: Peter Jospeh Blackmore (Israel Premier -Tech)

2-Yelllow Jersey Holder: Peter Jospeh Blackmore (Israel Premier -Tech)

3-Best Climber: Pierre Latour (Total Energies)

4-Best Young Rider: Akilu Arefayne (Team Erythrea)

5-Best Sprinter: Munyaneza Didier (Team Rwanda)

6-Best African Rider: Yemane Dewit (Bike Aid)

7- Best Young African Rider: Akilu Arefayne (Team Rwanda)

8- Best Rwandan: Manizabayo Eric (Team Rwanda)

9-Best Young Rwandan Rider: Masengesho Vainqueur (Team Rwanda)

10-Most Combative Rider: Pierre Latour (Total Energies)

11-Best in Breakaway: German Dario Gomes (Polti-Kometa)

12. Team of the Day: Erythrea

Kuri uyu wa Gatandatu, Tour du Rwanda 2024 irakomeza mu gace kayo ka Karindwi (Rukomo/Gicumbi)-Kayonza (158 Km. Isiganwa riratangira 11h00 basoze nibura 15h00.

Dore uko byari byifashe mu mafoto:

Peter Jespeh Blackmore yatwaye Etape anambara umwenda w'Umuhondo

Peter Jespeh Blackmore ukinira Israel Premier -Tech yatwaye Etape ya Musanze-Mont Kigali (93 Km)

Umunya-Erythrea Akilu Arefayne yabaye umukinnyi mwiza ukiri muto muri Afurika

Yemane Dewit (Bike Aid) niwe wambaye umwambaro w'Umunyafurika mwiza

Masengesho Vainqueur yatsindiye umwenda utangwa na Ingufu Gin Ltd nk'umunyarwanda ukiri muto uhiga abandi

Masengesho Vainqueur yongeye guhabwa umwenda na Ingufu Gin Ltd ku nshuro ya Gatatu

Munyaneza Didier ( Team Rwanda) aracyari mu mwenda w'abahanga muri Sprint

Manizabayo Eric niwe wambaye umwenda w'Umunyarwanda uhagaze neza

Team Erythrea niyo yabaye ikipe y'umunsi

Abakunzi b'igare bari baritegereje mu mujyi wa Kigali

Nyabugogo byari ibirori

Masengesho Vainqueur ari mu bakinnyi 20 ba mbere ku rutonde rusange

Pierre Latour wa TOTAL Energies niwe wahize abandi mu kuzamuka imisozi

@Sadam Mihigo/Isango Star.

 Feb 24, 2024 - 08:37