POLICE FC yegukanye igikombe cy'lntwari itsinze APR FC

Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe cyo kwizihiza umunsi w'lntwari z’Igihugu itsinze APR FC kuri penaliti 7-6.

kwamamaza

Uyu mukino wagiye gutangira ari inshuro ya gatatu aya makipe ahuriye ku mukino wa nyuma yikurikiranya w'igikombe cy'lntwari nyuma yo guhura 2024 ndetse 2025.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi akinira mu kibuga hagati nta buryo bw’igitego buboneka imbere y’izamu uburyo bwa mbere mu mukino bwabonetse ku munota wa 22" APR FC kw'ishoti ikipe ya APR FC  yateye ritewe na William Togue ariko umuzamu wa police FC arifata neza andi mahirwe yabonetse ku munota wa 27, aho nubundi William Togui wa APR FC yateye ishoti rikomeye ari mu rubuga rw’amahina, umupira ukurwamo neza n’umunyezamu Rukundo Onesime mbere y’uko Ishimwe Christian ahita awushyira muri koruneri itagize icyo itanga kuko ba myugariro ba Gitinyiro bakuyeho umupira neza.

Nyuma y'ubwo buryo amakipe yombi yaranzwe no gukinira mu kibuga hagati maze iminota 45" y'igice cyambere isozwa amakipe yombi anganya ubusa ku busa 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka mu mikinire ya APR FC kuko yatangiranye imbaraga maze  bidatinze ku munota wa 53, ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na William Togui ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Hakim Kiwanuka, uwutera yigaramye mu izamu rya police fc umuzamu ntiyamenya uko bigenze, APR FC iyobora umukino n'igitego kimwe.

Police fc ntiyacitse intege kuko yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura maze bidatinze iza ku kibona igitego nyuma yamakosa yabamyugariro ba APR FC basiganiye umupira n'umuzamu ishimwe pierre ku munota wa 68" Police FC inona  igitego cyo kwishyura cya Gakwaya Leonard 

Ku munota wa 73" Umutoza wa APR FC yakoze impinduka Djibril Ouattara na Mamadou Sy basimbura Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert, izi mpinduka zatanze umusaruro kuko iyi kipe yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 76, yahushije igitego cyabazwe ku mupira watewe n’umutwe na Mamadou Sy, ukurwamo ku murongo Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga, mbere y’uko Dauda Yussif atera ishoti rikomeye ryakuwemo na Rukundo Onesme, Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, hitabazwa penaliti.

Penaliti za Police zatewe na David Chimezie, Iradukunda Simeon, Kirongozi Richard, Ishimwe Christian, Ndayishimiye Dieudonne, Byiringiro Lague na Ani Elijah mu gihe penaliti eshatatu za APR FC zinjijwe na Ruboneka Bosco, Byiringiro Jean Gilbert, Niyigena Clement, Mamadou Sy, Nshimiyimana Yunussu na Niyomugabo Claude.

Abazihushije kuri Police FC ni Nsabimana Eric ‘Zidane’ Ekeson Okorie naho Dauda Yussif, William Togui na Ronald Ssekiganda barazihusha kuri APR FC.

Ikipe ya APR FC niyo yatangiye itera penaliti ya mbere gusa zasojwe ikipe ya police FC ariyo izitwayemo neza itsinze APR fc penaliti 7 kuri 6 za APR, ikipe ya Police FC yegukana igikombe cy’Intwari cy’umwaka wa 2026.

Mu bari nabategarugori igikombe cy'intwari 2026 cyegukanwe na Rayon Sports women itsinze indahangarwa ibitego 2-0 .

 Feb 2, 2026 - 00:25