#TdRwanda: Itamar Eihorn yatwaye Muhanga-Kibeho anambara umuhondo

Umunya Israel Itamar Eihorn yatwaye agace ka Tour du Rwanda ya 2024 kavaga i Muhanga kagana i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ku ntera ya kilomtero 129.4 akoresheje 3h17'31" ahita anambara umwenda w'Umuhondo (Yellow Jersey).

kwamamaza

Itamar Eihorn w'imyaka 26 usanzwe abitse shampiyona ya Israel ya 2023 na 2021, ni umukinnyi utari wagaragaje ubushake mu isiganwa nyirizina ariko akaba yaratunguranye ubwo isiganwa ryari rigeze mu bilometero 15 bya nyuma ahita atuma isiganwa risozwa abakinnyi bari muri sprint iremereye bityo abakinnyi benshi banganya ibihe byo gusoza.

Isiganwa rigitangira habanje kugendwa ibilometero 2.3 bitabarwa mbere y'uko habarwa Sprint yo mu Ruhango yatwawe na Munyaneza Didier uri gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Team Rwanda), amanota yakuye ku kilometero cya 21.4.

Kuva kuri iyo ntera, nibwo abakinnyi barimo Munyaneza Didier, Nsengiyumva Shemu ukinira May Stars na Henri Alexander Mayer ukinira ikipe y'igihugu y'ibirwa bya Maurice bayoboye isiganwa igihe kirekire kuko ubu butatu bwasoje ibilometero 74 mbere y'uko basohoka mu Karere ka Huye.

Mbere y'uko binjira neza mu Karere ka Nyaruguru, Henri Alexander Mayer yatwaye amanota y'akazamuka ka mbere kari i Ruyonza mu murenge wa Ngera, agasosi kareshya na kilometero 5.5 akurikirwa na Munyaneza Didier na Nsengiyumva Shemu waje ku mwanya wa gatatu. Iki gihe hari hamaze kugendwa ibilometero 97.9 hakaba hari hasigaye ibilometero 31.5.

Alexander Mayer wari watangiye kwerekana ko agifite imbaraga, yongeye gutwara agasozi kari i Maraba ku ntera ya kilomtero 106.2 akurikirwa na Donie mu gihe Teugels yahise afata umwanya wa gatatu. Iki gihe hari hasigaye ibilometero 23.2 kugira ngo hasozwe isiganwa mu gihe aka kazamuka kari gafite intera ya kilomtero 2.6.

Agasozi ka nyuma gatanga amanota y'umuzamutsi katwawe n'ubundi na Teugels ariko akurikirwa na Manizabayo Eric (Team Rwanda), umusaruro yakuye mu gusatira guomeye yakoze mu bilometero 13 bya nyuma ubwo bari binjiye i Coko bagana i Ndago, umusozi wa kilometero 1.8.

Nyuma yo kuzamuka uyu musozi nibwo ibintu byahindutse kuko Henri Alexander Mayer yakoze isatira rikomeye ahita ayobora isiganwa bitunguranye mbere y'uko akata ikoni rigana aho basoreza muri metero 500.

Muri sprint ya nyuma Henri Alexander Mayer yisanze asiga itsinda rinini ryari rimukurikiye amasegonda atatu bityo mu gusoza bahita banganya ibihe ari abakinnyi benshi kuko urutonde rw'agateganyo rwihuse rwasohoye abakinnyi 17 bakoresheje 3h17'31". Gusa muri 12 ba mbere nta munyarwanda wari urimo uretse ko harimo Abanyafurika babiri (Merhawi Kudus, Akilu Arefayne) bose bavuka muri Erythrea.

Kubera ibihe byiza ikipe ya Israel Premier -Tech yari yakuye mu gace ka mbere ka Team Time Trial, byatumye Itamar Eihorn ahita yambara umwenda w'Umuhondo wari wafashwe na Jonathan Varvenne.

Nyuma yo gutwara utuzamuka tubiri twari dufite amanota meza, Henri Alexander Mayer yahembwe nk'umuzamutsi mwiza mu gihe Akilu Arefayne (Team Erythrea) yabaye umukinnyi mwiza ukiri muto nyuma yo gusoza muri 12 ba mbere ari munsi y'imyaka 23 kuko afite 19.

Henri Alexander Mayer kandi yongeye guhabwa igihembo cy'umukinnyi warushije abandi kuyobora isiganwa igihe kirekire (Best in Breakaway).

Munyaneza Didier uri gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda bitewe n'uko yatwaye amanota ya Sprint yabaye umukinnyi mwiza mu gutsinda sprint mu gihe Merhawi Kudus yakomeje kwambara umwambaro w'Umunyafurika uri guhiga abandi (Best African Rider).

Uruganda INGUFU GIN LTD rwongeye guhemba Shyaka Janvier nk'uko byari byagenze ku Cyumweru, igihembo gihabwa Umunyarwanda ukiri muto uhiga abandi.

Nsengiyumva Shemu ukinira May Stars yatwaye igihembo cy'umukinnyi wahatanye kurusha abandi bose nyuma yo kumara ibilometero 100.2 ari mu bayoboye isiganwa mu gihe ikipe nziza yabaye TOTAL Energies Cycling Team.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, Tour du Rwanda ya 2024 irahaguruka mu Karere ka Huye igana mu Karere ka Rusizi ku ntera ya kilomtero 140.3. Isiganwa rirahaguruka saa tanu (11:00') bikaba biteganyijwe ko basoza saa munani n'iminota 45 (14h45').

Dore uko byari byifashe mu mafoto:

Itamar Eihorn wambaye umwenda w'umuhondo agitwara etape ya Muhanga, niwe guhaguruka i Huye yambaye umwenda w'Umuhondo agana i Rusizi

Merhawi Kudus yakomeje kuba Umunyafurika mwiza nk'uko yabikoze ku Cyumweru

Itamar Eihorn w'imyaka 26 yakoze ibintu bigaragaza ko afite ikipe izamufasha cyane gutwara izindi Etape

Munyaneza Didier yahembwe nk'umuhanga muri sprint

Shyaka Janvier uri gukinira ikipe ya UCI akomeje kwambikwa na Ingufu Gin Ltd nk'umunyarwanda ukiri muto uri kwitwara neza

Itamar Eihorn niwe usanzwe ubitse shampiyona ya Israel ya 2023

Nsengiyumva Shemu ukinira May Stars niwe warushije abandi guhatana

Ikipe ya Total Energies yo mu Bufaransa niyo yabaye ikipe y'umunsi ihigitse Soudal Quick-Step

Henri Alexander Mayer, Munyaneza Didier na Nsengiyumva Shemu nibo bakinnyi batangije urugamba rwo kuyobora isiganwa rya Muhanga-Kibeho (129.4 Km)

@ Sadam Mihigo / Isango Star.

 Feb 20, 2024 - 08:35