
Basketball: APR BBC irakabakaba igikombe cya shampiyona 2025
Jul 10, 2025 - 09:36
APR BBC yateye intambwe iyerekeza ku gutwara igikombe cya shampiyona ya basketball mu Rwanda 2025 nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 81-77 mu mukino wa kane mu ya nyuma ya kamarampaka y’icyiciro cya mbere.
kwamamaza
Ni mu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, muri BK Arena, APR BBC yagiye gukina uyu mukino iyoboye n’itsinzi ebyiri kuri imwe ya REG BBC.
Umukino watangiye ikipe ya REG BBC ibifashijwemo n'abamwe mu bakinnyi bayo barimo Garmine Kande Kieli na Isezereno Enock batsindaga amanota menshi ndetse yegukana agace ka mbere iyoboye n’amanota 25 kuri 9 ya APR BBC.

Gusa APR BBC yagarukanye imbaraga nyinshi mu gace ka kabiri itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Axel Mpoyo, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Adonis Filer batsindaga amanota atatu menshi, aka gace APR BBC yagatsinzemo amanota 31 kuri 17 ya REG BBC, gusa igice cya mbere cyarangiye REG BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 42 kuri 40 ya APR BBC.
Mu gice cya kabiri APR BBC yakosoye amwe mu makosa yakoraga mu duce twari twabanje maze biyifasha kwitwara neza mu gace ka gatatu igabanya ikinyuranyo binyuze muri Adonis Filer, Axel Mpoyo na Youssoupha Ndoye batsindaga amanota menshi ndetse iyobora umukino n'amanota 65 kuri 52 ya REG BBC.

Mu gace ka kane ariko ka nyuma ikipe ya APR BBC yigaranzuye ikipe ya REG BBC maze iyitsinda ku kinyuranyo cy'amanota ane (4) gusa kuko umukino warangiye APR BBC itsinze 81-77 ya REG BBC, APR BBC iba itsinze umukino wa gatatu (3) aho isigaje gutsinda umukino umwe (1) ikegukana igikombe cya shampiyona muri basketball 2025, mu gihe REG BBC isabwa gutsinda imikino itatu (3) ngo yegukane iki gikombe.

Umukino wa gatanu uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025 muri BK Arena.
Yanditswe na Darius Shumbusho
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


