
Sitasiyo zidahagije zituma batagura imodoka z'amashanyarazi
Sep 23, 2024 - 09:05
Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abanyarwanda kuyoboka ibinyabiziga bikoresha ingufu z’amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, hari abifuza kugana iyi nzira bagaragaza ko bakibangamirwa nuko kugeza ubu nta sitasiyo zihagije babona mu gihugu.
kwamamaza
Hashize igihe Leta y’u Rwanda ikangurira abagura ibinyabiziga bitandukanye kuyoboka ibikoresha amashanyarazi, ndetse ibi byakuriweho umusoro mu gihe byinjira mu gihugu, mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirera. Nyamara ubwitabire bw’abagana ibi binyabiziga bukomeje kuba buke ugereranyije n’abagura izikoresha peteroli, bamwe bakavuga ko kugura ibi binyabiziga mu gihe batabona sitasiyo zabyo zihagije ari ingorabahizi.
Umwe ati "ikintu cya mbere cyatuma ntagura imodoka y'amashanyarazi kubera ko aribwo zikiza mu Rwanda ntabwo dufite sitasiyo nyinshi zicomeka imodoka z'amashanyarazi, nimba njyiye nko mu ntara, nshobora kugenda umuriro ukanshiriraho simbone ahantu nshomeka".
Undi ati "uwagura imodoka y'amashanyarazi ni uwaba wegereye aho azajya abona aho acomeka, ntabwo waba uri nka Nyamagabe ngo ubashe kuyitunga kuko ntiwabona ahantu ucomeka".
Ibi kandi bizitira abihangiye umurimo mu birebana no gukodesha imodoka. Ngabitsinze Robert, ni umuyobozi wa Savvy Tours and Travel agency, avuga ko mu binyabiziga bakodesha harimo ibikoresha amashanyarazi, nyamara ngo babiha abakorera ingendo zabo mu mujyi wa Kigali gusa, kubera ibura rya sitasiyo.
Ati "nko ku modoka zikoresha umuriro w'amashanyarazi tumenya sitasiyo zishobora gucomekwaho za bateri, iyo dusanze icyerekezo ushaka kujyamo bitazakunda tuguha inama yo guhindura ubwoko bw'imodoka wari ugiye gukoresha, ajyanye imodoka niyo atayica yagerayo ikamuzimiraho abihomberamo kuko we urugendo rwe ntabwo rugenda nkuko yabiteganyije, iyo tubikwangiye tuba tureba ku nyungu z'impande zombi ntabwo tuba tubikoreye twebwe tuba tubikoze mu nyungu z'impande zombi".
David Ukwishaka, umukozi ushinzwe gukurikirana imyuka yongera ubushyuhe mu kirere, mu kigo cy'u Rwanda cyo kubungabunga ibidukikije REMA, avuga ko hari gukorwa ubukangurambaga ku bikorera, kuko aribo bategerejweho gushinga izi sitasiyo hirya no hino.
Ati "hari ibyo bari gukorana n'izindi nzego zibishinzwe zishinzwe gukangurira abashora imari ndetse no ku ruhande rwacu hari imishinga tugenda dukora izatuma abantu bamenya ese byakorwa gute, ni izihe mbogamizi zirimo, kugeza ubu ikintu kiri gukorwa ni ugushishikariza abashora imari kugirango bashishikarizwe gushora muri ibyo bikorwa, ibyo bikorwa biba bireba abikorera ku giti cyabo niba dushaka ko babikora cyane nibo tuba dushishikariza kubikora bakabisobanukirwa".
Raporo y'ubushakashatsi bwakozwe na REMA muri 2018 ku bitera ihumana ry’umwuka mu Rwanda, yagaragaje ko imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu bihumanya uyu mwuka, u Rwanda rukaba rufite intego y’uko kugeza mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


