AJECL : Imiryango itari iya leta ihagurukiye kurwanya ibitwaro bya kirimbuzi

Umuryango AJECL ugamije kurandura intwaro kirimbuzi no kugarura amahoro ku isi ufatanyije na Ican, kuri uyu wa gatanu bagiranye ibiganiro n'imiryango itari iya Leta, ibigo ndetse na Minisiteri y'ububanyi n'amahanga barebera hamwe aho u Rwanda rugeze mu gusinya amasezerano mpuzamahanga yo kurandura ibitwaro kirimbuzi ku isi.

kwamamaza

Uyu muryango wa AJECL ugamije kugarura amahoro watangiye mu Rwanda ushingiye ku mateka y'ibyabaye mu 1994 utangira wibanda ku rubyiruko kuko ariwo musingi w'amahoro n'isi idahungabanye.

Kugirango u Rwanda rwinjire muri uru rugamba rwo kurwanya intwaro kirimbuzi nuko rugomba kwiyunga ku bindi bihugu uko ari 92 byasinye amasezerano yo kurwanya ibitwaro kirimbuzi nkuko bigarukwaho n'umuyobozi w'uyu muryango Padiri Iyakaremye Theogene.

Yagize ati "twinjiye muri aya masezerano dufatanya n'umuryango Ican kugirango n'u Rwanda narwo rumenye ayo masezerano tunarushishikarize kuba narwo rwasinya ayo masezerano tube muri ibyo bihugu byifuza isi itarimo intwaro za kirimbuzi kuko tuzi ko ari intwaro zifite ubushobozi burenze bwo kuba bwasenya isi bukoreka imbaga, ntabwo tukuri AJECL gusa ahubwo tumaze kuba imiryango 5 yiyemeje gukorera hamwe kugirango ijwi ryacu rishobore kumvikana".    

Dr. Ndahayo Fidel umuyozi mukuru w'ikigo gishinzwe ingufu za Nuclear mu Rwanda avuga ko buri gihugu gifite uburenganzira bwo kudakoresha intwaro kirimbuzi kandi bakaba bagikora ubushakashatsi.

Yagize ati "buri gihugu gifite uburenganzira bwo gukomeza gukora ubushakashatsi ndetse no gukoresha ingufu za Nuclear mu buryo bw'amahoro, ari ugutanga umuriro w'amashanyarazi ari ugukoresha kwa muganga n'ibindi".

Robert Rwagasana umukozi wa Minisiteri y'ububanyi n'amahanga we avuga ko nubwo u Rwanda rutarasinya amasezerano kugirango narwo rubashe kwinjira muri ibi bihugu bigamije guca intwaro kirimbuzi, avuga ko bakiri kuganira n'izindi nzego.

Yagize ati "u Rwanda n'ibindi bihugu byo muri Afurika nta bitwaro bya kirimbuzi tugira ariko hari ibindi bihugu bibifite akaba ariyo mpamvu hashakwa ko isi yose ibijyamo, ntabwo ari ikintu gikorwa ako kanya".   

Uyu muryango wa AJECL uharanira amahoro no guca intwaro kirimbuzi ugizwe n'amahuriro 6 ukaba ugeze ku gisekuru cyambere kandi ufite intego y'imyaka 100 yo kubaka amahoro, ku isi ibihugu 92 nibyo byamaze gushyira umukono kuri aya masezerano mu mwaka wa 2021, iyi gahunda ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2010 itangirana n'ibihugimu 190.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi Isango Star

 Feb 6, 2023 - 07:57