Rwezamenyo: Barasaba gushakirwa aho bazimukira nyuma yo gusohorwa mu isoko

Nyuma yuko abakorera mu isoko rya Rwezamenyo, riherereye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, birukanwe mu isoko by’igitaraganya bagasaba igihe gihagije cyo kwitegura barasaba inzego zibishinzwe ko zabashakira aho bazakorera mu gihe icyo gihe baba bahawe cyaba kigeze kuko ngo kugeza ubu batazi niba bazashakirwa andi masoko cyangwa bazayishakira.

kwamamaza

Mu cyumweru gishize nibwo twabagejejeho inkuru y’abacurururiza mu isoko rya Rwezamenyo riherereye mu karere ka Nyarugenge binubiraga rwiyemezamirimo waryo waribasohoyemo shishi itabona aho yabahaga iminsi 7 gusa bakaba batakiririmo naho bo bagasaba nibura iminsi 90 ingana n’amezi 3 yo kwitegura.

Umwe ati "iminsi 7 ntabwo yari ihagije ariko twaratakambye biragenda bigera mu nzego zo hejuru hanyuma baza gukora inama bayikorana n'abayobozi b'isoko, abayobozi b'isoko baza baduhumuriza batubwira ko baduhaye igihe cy'amezi 3, twarishimye nta kibazo dufite".   

Undi ati "bagiye kuduha amezi 3 ariko ntabwo byari byemezwa neza ariko twumva ariyo bazaduha".

Nubwo batizeye neza ibyo basezeranyijwe kuko ntaho byanditse banasaba ko bashakirwa aho bakimukira mu gihe iryo soko ryaba riri gusanwa kuko byabarinda gusembera no gusubira mu buzima bw’ubuzunguzayi.

Umwe ati "bibaye byiza bareba ahantu badushyira mu ruhande rumwe twakoreramo kuko abenshi turimo hano harimo abari bari mu buzunguzayi abandi ntabwo ari abazunguzayi, baramutse badukuye ahangaha dushobora gusubira mu bintu by'agataro".  

Umuvugizi w’umujyi wa Kigali Emma Claudine, avuga ko ibiganiro hagati ya rwiyemezamirimo ufite iri soko mu nshingano ndetse n’inzego z’ubuyobozi bigikomeje, ngo nihagira ikigerwaho bazabimenyeshwa.

Ati "ntabwo ibiganiro birarangira ngo tumenye ngo hemejwe iki, ntabwo turamenya icyemejwe reka ibiganiro bibanze birangire".

Inzego z’ubuyobozi zemeza ko mu gihe isoko ari rya rwiyemezamirimo atari irya leta hakurikizwa ibyo amasezerano afitanye n’abacuruzi avuga ndetse mu gihe rigiye kuvugururwa cyangwa gukorerwamo ibindi bitandukanye abarikoreramo birwanaho ku gushaka ahandi ho gukorera.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Aug 30, 2024 - 09:00