Abafite ubumuga bagiye gushyirwa muri sisiteme y'ikoranabuhanga

Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda NCDP iravuga ko uburyo bwo gushyira abantu bafite ubumuga muri sisiteme y’ikoranabuhanga izabafasha kumenya umubare wabo nyawo ari nako bizafasha kugena igenamigambi rikwiriye ku ngengo y’imari ibagenerwa.

kwamamaza

Disability Management Information System (DMIS) ni uburyo bwo gukusanya amakuru y’abantu bafite ubumuga mu gihugu hose, urugo k’urundi maze akabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibyo bwana Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD, inama y’igihugu y’abafite ubumuga asobanura ko ari uburyo bwiza bwo gukurikirana ubuzima bw’abafite ubumuga hamwe n’ibyo bakenera umunsi k’umunsi.

Yagize ati ni uburyo twubatse yikoranabuhanga izadufasha kujya tubarura abafite ubumuga bakajya mu ikoranabuhanga tukerekana ibyo bakeneye, tukerekana ibyo bahawe, tukerekana ingorane bafite cyane cyane imbogamizi bahura nazo mu kuba babasha kujya mu buzima busanzwe nk'abandi banyarwanda, izo mbogamizi nizo tuzajya duheraho tubasha kureba ibikenewe kugirango dukemure ibibaoz bafite. 

Uhagarariye imiryango itari iya Leta Francois Xavier Karangwa ukora muri UPHLS akaba umunyamabanga nshingwabikorwa w'urugaga rw'imiryango y'abafite ubumuga nawe avuga ko icyo gikorwa gizafasha ababifite mu nshingano kumenya ibibera imbogamizi abafite ubumuga bitume bikemurwa mu buryo bwihuse.

Yagize ati dufitemo inyungu nyinshi kuburyo navuga ko icyambere tuzagira nuko mu bibazo twagiraga binakomeye nta mibare twajyaga tugira, ubu bizadufasha ku kintu gikomeye cyo kugirango umuntu agire amakuru afatika mu bice byose by'abantu bafite ubumuga, iyo umaze kugira imibare uba ufite amakuru hanyuma bigufasha no gutegura ibyo wari ugiye gukora ukabikora ugendeye ku mibare , icyo gihe bikurinda igihombo bituma unabasha gukora igenamigambi rizagufasha gukora ibintu kandi mu buryo butanga umusaruro, ni inyungu twese tuzabona yaba inzego za leta, yaba abaterankunga ndetse yaba na ba twebwe imiryango yabantu bafite ubumuga kubera ko hari byinshi twaburaga kubera ko ayo makuru yabaga adahari bigatuma tutabasha kugira ibintu bimwe na bimwe tugeraho.   

Hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye icyo gikorwa kizatwara ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari,  aho azagendera mu bikorwa bitandukanye muri uwo mushinga wo kwegeranya amakuru y’abantu bafite ubumuga agashyirwa muri sisiteme y’ikoranabuhanga. Aho NCPD ivuga ko iryo barura ritandukanye n’ibarura rusange riri gukorwa mu gihugu hose.

Ibarura rusange ry’abaturage ryo mu mwaka w’2012 ryerekanye ko abafite ubumuga mu Rwanda ari abagera ku bihumbi 400 ariko ubu hakekwa ko bashobora kuba barenga miliyoni.

Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Aug 29, 2022 - 08:55