Rwempasha: Barasaba koroherezwa ku nkweto n'imyenda bavana muri Uganda

Abaturiye umupaka wa Kizinga ugabanya u Rwanda na Uganda bo mu murenge wa Rwempasha wo muri aka karere, bavuga ko iyo baguze inkweto n'imyenda muri Uganda bagera ku mupaka bakabuzwa kubyambutsa kandi nabyo biri mu byo bakwiye guhahirana n'abagenzi babo. Ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare buvuga ko bugiye kureba uko ikibazo giteye maze gihabwe umurongo.

kwamamaza

Abakoresha umupaka wa Kizinga bavuga ko urujya n'uruza ari rwiza kuri uyu mupaka ndetse banafashwa kwambuka nta kibazo, ndetse bagahahirana n'abaturanyi babo.

Gusa bavuga ko babuzwa kunyuza kuri uyu mupaka imyenda n'inkweto baba baguze muri Uganda kandi nabyo biri mu byo bagomba guhahirana na bagenzi babo bo.

Umwe mu baturage baho yabwiye umunyamakuru w'Isango Star ko " Nkatwe abatuye muri uyu murenge, isoko rya hafi turema riri muri Nyagatare, nta soko rya hafi dufite. Kandi hakurya bafite isoko, ntushobora kugura ibintu hakurya ngo bemere ko ubyambutsa!"

Yongera ho ko "Iyo ugeze aha hari ibyo bakwaka, wakenera kubisorera bakabyanga, ahubwo bakabikwaka. Urugero: ushobora kuzana udukweto n'ipantaro imwe maze bakabifata bakabikwaka."

Ibi kandi biahimangirwa na mugenzi we uhamya ko hari ubuhahirane ariko byagera ku nkweto n'imyenda bikaba ikibazo. 

Yagize ati:"Ahantu bigoye ni uko udashobora kuzana ku bijyanye n'inkweto. Ibihenze inaha, iyo ugeze hakurya ubibona bihendutse."

Basaba ko bakoroherezwa mu byo bahahirana na bagenzi babo ba Uganda, imyenda n'inkweto nabyo bikajyamo byibura bakajya babisorera nk'uko n'ibindi bicuruzwa bisorerwa.

Umwe yagize ati:" Natwe batworohereje, urwo rukweto narugura hariya wenda bakakwemerera ukarusorera, nta kibazo kuko byaba bitworoheye cyane."

Icyakora umuyobozi w'akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko hari ibyubahirizwa kugira ngo umuntu abashe kwambutsa ibyo yaguze muri Uganda. Gusa yongera ho ko niba hari abaturage babuzwa kubuzwa kwambutsa ibyo baguze birimo inkweto n'imyenda,ngo bagiye kubakorera ubuvugizi maze ikibazo gishakirwe umuti.

Ati:" Ubundi hari ibisabwa kugira ngo umuntu akure ikintu mu gihugu kimwe abijyane mu kindi. Inzego nka Rwanda revenues Authority ziba zarabishyizeho. Rero iyo umuntu yujuje ibisabwa, kwambutsa icyo kintu birororoshye."

"Ariko kugira ngo unyuze ikintu ku mupaka utujuje ibisabwa..., bakubwira ibisabwa akumva ko wenda abantu bareba uburyo ibyo bintu bitabaho, twazakomeza kuganira n'abaturage bacu ku kintu cyose batugejejeho. Hariho kubasobanurira impamvu icyo kintu gihari ariko igikenewe gukorerwa ubuvugizi nacyo abantu bakagikorera ubuvugizi."

Umupaka wa Kizinga, ku ruhande rw'u Rwanda uherereye i Bubare muri Rwempasha naho ku ruhande rwa Uganda ni muri komine Ntungamo. Abaturage ba Rwempasha bavuga ko kujya guhaha muri Uganda biborohera cyane ugereranyije no kujya mu mujyi wa Nyagatare.

Aha niho bahera basaba ko ibyo baguze muri Uganda byose bajya bemererwa kubyambutsa, wenda bakabisorera nk'uko ibindi bisora.

@Djamali Habarurema/ Isango Star- Nyagatare.

 Jul 14, 2025 - 12:27