Kayonza : Abarimu barasaba ibibuga by'abana bazajya bakoreraho siporo

Mu karere ka Kayonza hateranye inteko y’Abarimu bo muri ako karere aho bareberaga hamwe uko bakomeza guteza imbere ireme ry’uburezi ndetse no kureba ibituma ritabasha kugerwaho uko bikwiye aho bamwe mu barimu bagaragaje ko ibigo by’amashuri bigishaho bidafite ibibuga abana bakoreraho siporo,bityo basaba ko byashyirwaho.

kwamamaza

Mu nteko rusange y'Abarimu mu karere ka Kayonza bagaragaje ibyishimo by'uko Leta yabatekerejeho ikabongerera ubushobozi binyuze mu kongera umushahara wa Mwarimu,bityo bagashimira umukuru w'igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Aba barimu bo mu karere ka Kayonza hari abavuga ko ku bigo by'amashuri bigishaho nta bibuga abana bakoreraho siporo, ibintu bavuga ko bishobora kubangamira imyigire y'abana.Aha niho bahera basaba ubuyobozi kubafasha ibyo bibuga bigashyirwaho,kugira ngo umwana yige anakora Siporo.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco,avuga ko ikibazo cy'abana batabasha gukora siporo ku mashuri bitewe n'ibikorwaremezo bicye kizwi,bityo asaba abayobozi b'ibigo by'amashuri gushyira imbaraga mu kubyongera ndetse abizeza ko nk'akarere kazabatera inkunga kugirango biboneke.

Kugeza ubu mu karere ka Kayonza habarurwa ibigo by'amashuri bigera ku 142 hakaba higamo abanyeshuri 122,332.Ni mu gihe aba banyeshuri bigishwa n'abarimu 2,247 bo mu mashuri abanza,1000 bo mu mashuri yisumbuye na TVET.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry'uburezi,uyu mwaka mu karere ka Kayonza hazubakwa ibyumba by'amashuri y'incuke 12,ibikoni 10 ku mashuri abanza,ubwiherero 18 ndetse n'ibyumba bine by'amashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro mu mirenge ine idafite ayo mashuri.

Inkuru iya Djamali Habarurema Isango Star  Kayonza 

 Sep 14, 2022 - 10:01