Huye: Abimuwe mu isoko ryo mu Irango baravuga ko babangamiwe n'ababateza igihombo !

Abacururizaga mu Irango ahatangiwe kubaka isoko rishya, baravuga ko aho bimuriwe by’agateganyo, ubucuruzi bwabo bubangamiwe na bagenzi babo batubahirije ibyo basabwe kuko babatwara abakiriya. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko isoko rishya nirimara kuzura rizafasha buri wese wifuza gucuruza.

kwamamaza

Abacuruzi bo mu Irango bavuga ko babangamiwe na bagenzi babo biganjemo abacururiza aho bimuriwe, bavanywe mu isoko ryari rishaje ubwo ryari ritangiye kubakwa mu buryo bw’igorofa.

Ababangamira imikorere y’abimutse ni abanze kwimuka nk’uko abandi babikoze, ubu basigaye bacururiza hanze ku muhanda, bagacuruza nk’ibyo nabo bacuruza.

Aba bacuruzi basaba ko ubuyobozi bwabigenzura kuko bibahombya.

Umwe yagize ati: “batuzamuye aha ngaha, kuza gukorera kwa rwiyemezamirimo, byari itegeko! Turazamuka! Kandi ubwo twazamutse twabaga no muri tin number! Biratubangamiye kuko kuva saa sita gusubiza hejuru twe ntabwo ducuruza! Nta muntu ugaruka hano. Noneho natwe bisigaye bidusaba ko nimugoroba duterura ibicuruzwa byacu tukamanuka hariya hepfo.”

“ ngaho tekereza waranguye, ugiye no gukura ibicuruzwa hano umanutse hariya hepfo. Nibidashira, urongera ubipakize ku mafaranga noneho ubigarure mur’iri soko rya rwiyemezamirimo.”

“ nibadukaturire imisoro niba badashobora kubona ko ririya soko ritaza! Ariko turifuza ko isoko ryose rizamuka, tugakorera hamwe, basi twese tukabona ibyashara. Abantu bava mu kazi nimugoroba ntibashobora kurenga mu Irango  ngo baze hano.”

Undi mucuruzi yunze murye ati: “Imisoro ni myinshi, ibyo dusabwa ni byinshi! Byibura twari tuzi ko tuzahurira mu isoko rimwe, abakiliya bakaza bakinjira mu isoko rimwe, wenda aho uburiye umukiliya ukavuga ko wamuburiye hamwe n’abandi. None twaje gusanga impamvu duhomba ari uko umukiliya wakakugezeho agera mu nzira agasanga bya bindi yaraje kureba birahari. Kandi koko, ntabwo narenga kubyo nje guhaha ngo ngiye guterera njya mu rindi soko kandi ibyo narinkeneye ndi kubibona!

Mu masaha y’umugoroba nibwo ubona neza imbogamizi aba bacuruzi bimuwe bavuga, kuko ukigera mu Irango rwagati, yaba: amakara, imboga, imbuto, ibinyabijumba, n’imyenda y’abana wagakwiye gusanga mu isoko byimuriwemo ubisanga ku muhanda, aho abahaha iby’umugoroba baba bari kubigura ku bwinshi noneho abandi babifite  mu isoko bimuriwemo bo bagategereza umuguzi bagaheba.  

Icyakora Ange Sebutege; Umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko izi mbogamizi umuti wazo uzaba isoko rishya riri kubakwa, ubwo rizaba rimaze kuzura.

 Ati: “Abimuriwe muri ririya soko, ubundi bose ntibakwirwamo. Ikirimo gukorwa kizabikemura kugira ngo abantu bose babone aho bacururiza ni uko ririya soko ryakuzura, hanyuma na hariya mu Irango hasanzwe hari amzu y’ubucuruzi ahari.”

“ harimo kubakwa isoko ryatuma abacuruzi bose bifuza gukora ibikorwa by’ubucuruzi bacururiza hamwe, ariko mu Irango ibirimo gukorwa nibyo bizatanga igisubizo.”

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Mar 16, 2023 - 15:47