Rwamagana: Umukecuru utishoboye warokotse jenoside yashikirijwe inzu ya miliyoni 10

Nyiramudahinga Mariya ni umukecuru w'imyaka 79 yamavuko utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashyikirijwe inzu yagaciro ka Miliyoni 10 zamafaranga y'u Rwanda, ashimira umukuru wigihugu, Paul Kagame, wagize uruhure mu kubarokora. Ubuyobozi bwakarere buvuga ko abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakeneye amacumbi ari benshi ariko ku bufatanye nabafatanyabikorwa gahunda yo kuyabashakira irakomeje kugira ngo bafashwe kuba heza. 

kwamamaza

Nyiramudahinga Mariya wimyaka 79 yamavuko atuye mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Rweru, Umurenge wa Munyaga wo mu karere ka Rwamagana. Uyu mukecuru washyikirijwe inzu ifite agaciro ka miliyoni 10 zamafaranga y'u Rwanda.

Umukobwa we, Mukakananura Geraldine, avuga ko iyo babagamo yari yarashaje ku buryo umuyaga wahuhaga ibyondo bikabagwaho.

Anavuga ko bari batewe nuko amabati yari imyenge gusa, kuburyo iyo mvura yagwaga ikanyagira uyu mukecuru kyko yaburaga aho ayugama.

Mukakananura avuga ko we n'umubyeyi we bishimiye inzu nziza bubakiwe bakanashima umukuru wigihugu watumye babasha kurokoka.

Yagize ati:" yariteye impungenge kuko yari yarashaje kuko iki gikuta cy'imbere cyari cyaraguye imbere cyenda kutugwira. Ibyondo byari byaravuyeho nuko ngakomeza gusanasana n'utwondo nkuye mu gishanga kugira ngo nyibungiew umutekano. Ariko ninkayo yari yaguye byarangiye."

" mbese urebye badukuye ahakomeye kuko twaranyagirwaga, amabati yari yarashaje. Hari agapande ko ruguru kasaga nk'aho katavirwa, ako niko twimukiragamo. Maman we yakomezaga kuvirwa kuko uruhande rwe rwari rwarashize."

" mwatubwirira Paul Kagame ko tugomba kumutora kuko ibyo atugejejeho ni byinshi. Rwose muzamudushimirire, arakoze cyane."

Umuyobozi wakarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ryubukungu, Kagabo Richard, avuga gahunda yo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri aka karere ikomeje kuko hari imibare myinshi yabakeneye amacumbi. 

Avuga ko uyu mukecuru wahawe inzu ari umwe muri bari ku rutonde rwo kubakirwa.

Ati:" uyu mukecuru Mariya'yarasanzwe ari ku rutonde rw'abanti bagimba gufashwa ku ngengo y'imari y'akarere muzi namwe ko iba idahagije. Urugendo ruracyari rurerure cyane kuko abatishoboye kabeneye kubakirwa ni benshi cyane ugereranyije n'amafaranga tubona ingengo y'imari y'akarere kugira ngo dushobore kububakira."

" inzu yubatswe neza, yubakishijwe ibikoresho birambye, yubatswe mu buryo bubereye umuryango. Wagereranya inzu Mariya yatwibwiriye ko yamuviraga, yendaga kumugwa hejuru, ugasanga ari igikorwa kidashikirwa twavuga ko tugezeho."

Ubusanzwe mu murenge wa Munyaga wo mu karere ka Rwamagana, banibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho hibutswe Abatutsi basaga 1608 biciwe mu masegiteri atatu yihuje ikabyara uyu murenge. Ayo masegiteri arimo iyaNkungu, Rweru na Kaduha mu cyahoze ari komine Rutonde. 

Aba bakaba baruhukiye mu nzibutso ebyiri arizo urwa Nkungu ruruhukiyemo imibiri 1001 yAbatutsi bazize Jenoside, ndetse nurwa Kaduha ruruhukiyemo imibiri 607 yAbatutsi bazize Jenoside.

@ Djamali Habarurema/ Isango Star-Rwamagana.

 Apr 19, 2024 - 11:43