Nyabihu: Bahangayikishijwe n'indwara y'amayobera iri kwica abantu

Hari abaturage bo mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu bavuga ko bahangayikishijwe n’indwara y’inzoka iri gufata abantu bagasohora ibyo bafite munda byose kugeza bapfuye.

kwamamaza

Bifashishije ingero z’abamaze kwicwa n'iyi ndwara igisa n'amayobera, abaturage bo mu murenge wa Rugera w’akarere ka Nyabihu baravuga ko bahangayikishijwe nayo.

Umwe ati "uwapfuye yafashwe ari nko kumugoroba ejo ahita apfa, hari undi munyeshuri w'imyaka 15 nawe yapfuye atyo, n'umudamu tugiye kuzana batubwiye ko apfuye ari icyo cyorezo kimwishe". 

Iyi ndwara nta rwego na rumwe rugaragaraza iyo ariyo, umuganga wo mu kigo nderabuzima cya Nyakigezi aravuga ko akurikije ibimenyetso ari kubona iyi ndwara iri mu bwoko bw’inzoka.

Ati "ni ikibazo cyo guhitwa natwe tutazi ikintu kiri kubitera, nta bundi bucukumbuzi burakorwa". 

Icyakora umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mme. Mukandayisenda Antoinette avuga ko we amakuru afite ari umurwayi umwe wishwe n'iyo ndwara bataramenya neza, bakaba bakomeje gukurikirana iby'iyo ndwara.

Ati "kuri ubwo burwayi bwo munda, ni umubyeyi wagiye kwa muganga afite ikibazo cyo munda biza kurangira yoherejwe CHUK aza kwitaba Imana ariko muri rusange bambwiye ko ari uwo wenyine wahapfiriye wari ufite icyo kibazo, harabaho gukomeza gukorana n'ibitaro twumve koko niba indwara iriho".   

Iyi ndwara kugeza ubu itaramenyekana iyo ariyo, hari abaturage bavuga ko bahangayikishijwe nuko niba ari inzoka koko byoroshye ko yakwirakwira kuri benshi, bose bagahuriza ku gusaba inzego bireba ko hakorwa ubushakashatsi kuri iyo ndwara itarafata benshi.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Nyabihu

 Nov 20, 2023 - 21:32