Mu Rwanda umubare w’abana banduzwa n’ababyeyi virusi itera SIDA waragabanutse cyane

Mu Rwanda umubare w’abana banduzwaga n’ababyeyi babo mu gihe batwite, babyara ndetse no mu gihe cyo konsa waragabanutse cyane, kuburyo ndetse inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko kuva muri 2010 hari abana 11% banduzwaga n’ababyeyi babo ariko ubu kubera imbaraga zashyizwemo bari munsi ya 2% intego nuko zifuzwa ko nta mwana numwe uvuka yanduye.

kwamamaza

Bamwe mu babyeyi bo mukarere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba bemeza ko nta mubyeyi ufite ubwandu bwa virusi itera SIDA ukibyara umwana wanduye aho bavuga ko mbere impamvu bababyaraga bakabanduza byari ubujiji.

Inzego z’ibanze mu karere ka Kirehe zivuga ko iki kibazo cyababyeyi kwanduza abana batwite cyangwa se babyara bagihagurukiye ku buryo bashaka ko nta mwana numwe uzongera kuvukana ubwandu bwa virusi itera SIDA nkuko bivugwa n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza Mukandayisenga Jamviere.

Yagize ati "iyo umuntu atangiye kwipimisha inda ku mezi 3 byanze bikunze babanza kumupima ko afite agakoko gatera SIDA, abaganga barahuguwe, serivise zirahari, ibikoresho birahari uwo mubyeyi iyo agaragaye ahera uwo munsi afashwa, akajya ku miti agakurikiranwa by'umwihariko, nta mwana mu karere ka Kirehe ukivuka yanduye agakoko gatera SIDA bitewe nuko habayeho uburangare".     

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zo zivuga ko kubera imbaraga zashyizwe muri iyi gahunda nta mubyeyi ukibyara umwana ufite virusi itera SIDA kandi byatanze umusaruro, nkuko bivugwa na Nyirinkindi Aime Ernest ushinzwe ubukangurambaga n’inyigisho zigamije guhindura imyumvire mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC mu ishami ryo kurwanya SIDA.

Yagize ati "hari intambwe ikomeye twateye, ingamba zihari ni nyinshi umuntu wese ukimara kumenya ko yasamye akihutira kwipimisha inda banamupima virusi itera SIDA, iyo bamaze kumenya ko ayifite ahabwa serivise zo kumuvura z'ubujyanama, z'uburyo yafasha umwana we ye kuba yakwandura virusi itera SIDA  umwana akure atayifite".    

Kugeza ubu umubyeyi utwite iyo virusi ibonetse hariho uburyo bwo gufasha umubyeyi kugira ngo virusi itajya ku mwana.

Ku isi yose abantu basaga miliyoni 38 bafite virusi itera SIDA , muri bo miliyoni zisaga 36, ni abantu bakuru naho miliyoni imwe n’ibihumbi 700 ni abari munsi y’imyaka 15.

Iyi mibare kandi igaragaza ko muri aba 54% by’abafite virusi itera SIDA ari abagore n’abangavu. Abenshi bakaba babarizwa muri  Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, 81% by’abagore bafite iyi virusi babonye imiti ibafasha kutanduza abana.

Ibi bikaba byaratumye ubwandu bushya n’imfu ziterwa n’iyi virusi bugenda bugabanuka. ubwandu ku bana bavuka ku babyeyi bafite virusi itera SIDA,  mu Rwanda muri 2010 hari abana 11% banduzwaga n’ababyeyi babo ariko ubu kubera imbaraga zashyizwemo bari munsi ya 2%.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kirehe

 May 8, 2023 - 07:25