
Rwamagana: Barashimira ubuyobozi bwabubakiye Ruhurura yaribateye impungenge
Jul 24, 2024 - 15:58
Nyuma yigihe basaba ubuyobozi kububakira ruhurura kuko yatwaraga ubuzima bwabantu ndetse ikanagira umunuko waterwaga ninyamaswa zagwagamo, Abatuye mu kagali ka Sibagire, Umurenge wa Kigabiro, barashima ko ubuyobozi bwabumvishe bukubaka iyi ruhurura ya Sibagire.
kwamamaza
Iyi ruhurara iherereye mu mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Sibagire Umurenge wa Kigabiro,, yari yarabaye ikimenyabose ndetse inateye ubwoba bitewe nuko yareshyaga kubera amazi yari yarayicukuye kugera muri metero zisaga eshanu z'ubujyakuzimu.
Abaturage benshi bagiye basaba ko yakubakwa ikareka gutwara ubuzima bwabantu nuko kera kabaye ubusabe bwabo burumvya none irimo kubakwa.
Bavuga ko bishimira kuba batazongera kubyutswa ijoro bajya gukuramo umuntu waguyemo, rimwe bagasanga yanapfuye.
Umwe ati:" cyari ikinogo kibi cyanekuko abantu bagwagamo bagapfa. Yaribangamye kuba bayubatse bitubereye byiza nk'abantu bahaturiye badufashije. Twishimye cyane kuko tugiye gusabana nabo hakujya, nabo bakaza."
Undi ati:"uko yarimeze mbere siko ikimeze kuko bayihaye inzira. Mbere yari yaracukutse, ari umwobo muremure cyane none bayihaye inzira. Ahantu amazi azajya aca. Nigeze kumva umuntu waguyemo ntiyapfa nuko bamutwara kwa muganga nuko nza kumva ngo yarapfuye! "
"Amazi yo mu mujyi akamanuka nuko yose akaza aha! Yaracukuye kujya hasi ikuzimu! Tubyakiriye neza kuko nta mpungenge tuzongera kugira, nta bantu bazongera kugwamo, hari n'inka yaguyemo ipfiramo, hari imbwa zamanukaga nazo zigapfiramo kuburyo hazaga n'umunuko nuko abatuye hano bagasanga ari ikibazo."
Mu kiganiro hifashishijwe telefoni, Umuyobozi wakarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ryubukungu, Kagabo Richard Rwamunono, yabwiye Isango Star ko impamvu nyamukuru zatumye bubaka iyi ruhurura ya Sibagire ari uko yari ibangamiye abahanyura ndetse nabahaturiye. Kuba hari n'abahasize ubuzima, byatumye nkubuyobozi bumva ubusabe bwabaturage bakabushyira mu bikorwa.
Ati:" ni ikintu cyaje gukemura ikibazo abaturage bari bafite uko urabona ni iruhande rw'umuhanda, utamenya umubarew w'abasinzi bahanyura n'amaguruutashoboraga kugenzura uburinzi bwabo ku buryo n'umugizi wa nabi atabura uwo ahemukira. Kandi hari nizo mpanuka zabo basinzi n'abo baguyemo isa naho biteye impungenge cyane, ari nabwo ubuvugizi bwanakorwaga kugira ngo tubone ubushobozi bwo kuhakora."
Ruhurura ya Sibagire iri ahazwi nko kwa Shyaka irimo kubakwa. Ubusanzwe ireshya na metero 370 kuva ku muhanda Rwamagana-Karembo kugera mu gishanga, aho amazi ava mu mujyi wa Rwamagana ariho aruhukira.
Mu kuyikora, babanje kuyobya amazi hubakwa indi nzira nshya kugira ngo ntihazagire andi mazi ayoba ngo yongere kuhakore inzira. Hari kandi n'amaterasi yahashyizwe azaterwaho ibiti kugira ngo bifate ubutaka buri kuri uwo musozi.
@Djamali Habarurema/ Isango Star-Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


