Huye: Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagaragaje ko amakimbirane y'ababyeyi ababuza amahoro

Mu Karere ka Huye hari abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagaragaje ko amakimbirane y’ababyeyi ababuza amahoro bari ku ishuri bagasaba ko byashakirwa umuti.

kwamamaza

Kimwe mu bibuza amahoro abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri yisumbuye babayo, ku isonga ngo ni amakimbirane yo mu miryango bakomokamo, aho banifuza ko haboneka inzobere mu kwigisha umuco w’amahoro mu babyeyi babo nabo ubwabo bakiri bato.

Umwe yagize ati "ibintu byatuma umunyeshuri atagira amahoro mu gihe iwabo bafite amakimbirane, iyo ageze ku ishuri mu mutima we nta mahoro aba afite, ntabwo aba ameze neza, umutima we ntabwo uba uri ku masomo, bigatuma atiga neza akenshi ugasanga yanatsinzwe".  

Undi yagize ati "intonganya, intambara ibyo byose bishobora kubuza umwana amahoro, iyo uwo mwana akuze akagira umuryango birumvikana ko uwo muryango atawuha ibyo atigeze abona, icyifuzo nk'abana bato dufite nuko dukwiye abantu bakuru kuba badushakira amahoro nk'abana bakadutoza kugira umuco tukiri batoya, tukagira umuco w'amahoro tukabana mu mahoro".   

Ibi babibona kimwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, aho basanga bifite akamaro mu bigo bigamo, no mu isi yose nkuko Soeur Liberatha Mukambayire uyobora ishuri rya Saint Mary’s Kiruhura High School abisobanura.

Yagize ati "uyu muco wo kwigisha abana bakiri bato ku bigisha amahoro ufite akamaro kanini cyane ku ishuri bigamo, imiryango yabo, igihugu ndetse n'isi yose, iyo umwana atangiye akiri mutoya atozwa amahoro akayakurana akayakuriramo bimufasha kuzubaka isi dushaka".    

Mu buyobozi ho, Eric Ndayisaba umuhuzabikorwa wungirije mu muryango Association Modeste et Innocent ukunda gutoza no kwimakaza umuco w’amahoro mu bantu, avuga ko abanyeshuri n’abayobozi b’ibigo by’amashuri nta mpugenge bakwiye kugira kuko hari uburyo bateganyirijwe bukubiyemo inyigisho mu kwimakaza amahoro.

Yagize ati "niba mu rugo iwabo nta mahoro ahari nabo akenshi bazayabuzwa, ubukene bubabuza amahoro cyangwa se baranakomeretse ku mitima, icyo gikomere gituma hari imyitwarire bagenda bagaragaza, iyo rero hari ibyo dusanze bikomeye tubatega amatwi hanyuma tukanabwira ubuyobozi bw'ishuri gukomeza gukurikirana abo bana bakabafasha bakarushaho kumva ko nabo koko amahoro abuzuye mu mitima kuko nabo bazatanga amahoro ari uko bayafite, niba twifuza kuzagira igihugu cyiza nuko abana bacu tubatoza neza, umuco w'amahoro koroherana kutagira ivangura, babyigira cyane cyane mubyo babona dukora".       

Abana biga mu bigo by’amashuri yisumbuye babayo, bagaragaza ko mugihe uyu muco wo kwimakaza amahoro wahera mu miryango bakomokamo ugakomereza aho biga, byabafasha kwiga batekanye, bagatsinda mu ishuri, bikazabafasha no kugira imiryango myiza mu hazaza irangwamo amahoro.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 Mar 1, 2023 - 07:21