Ibitangazamakuru byo mu Rwanda biracyagaragaramo ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ibitangazamakuru byo mu Rwanda biracyagaragaramo ihohoterwa rishingiye ku gitsina nkuko bivugwa n’abagore bakora uyu mwuga, iri hohoterwa riza mu buryo butandukanye, urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko rihanwa n’amategeko y’u Rwanda ndetse abakozi bakwiye kuryirinda dore ko byatuma imirimo igenda neza idasubijwe inyuma no kujya mu nkiko ibinaviramo bamwe ibihano birimo n’igifungo.

kwamamaza

Akazi ka buri munsi k’abanyamakuru b’abagore bahuriramo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibigaragazwa nk’ibituma bamwe banahagarika akazi.

Ingabire Egidie Bibio, ni umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda (ARFEM) aravuga ku ngaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bagore bari mu itangazamakuru.

Yagize ati "abenshi mu bagore bakora itangazamakuru ntabwo ibikorwa bigiye bitandukanye babaga bazi ko baba bahohotewe gusa iyo bibabangamiye nk'ingaruka abenshi basezera itangazamakuru, ntabwo ari uguhohoterwa gusa kubera yuko umuyobozi cyangwa se undi wo mw'itangazamakuru yabasabye ko baryamana gusa ahubwo no kuba utanga igitekerezo cy'inkuru iyo nkuru ntuyihabwe kugirango abe ari wowe ujya kuyikora ubwabyo uba uhohotewe, umugore uri ku rwego rumwe n'umugabo ugasanga bahembwa mu buryo butandukanye".  

Isabelle Kalihangabo, Umunyamabanga mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB arajyira inama y’icyo wakora igihe uhuye n'iri hohoterwa mu kazi.

Yagize ati "ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni icyaha gihanwa n'amategeko yo mu Rwanda, inama y'ingenzi tugira umuntu wese wahuye nicyo kibazo yaba umugore wo mw'itangazamakuru cyangwa se n'umugabo wo mw'itangazamakuru nuko agomba kubivuga uwakoze icyo cyaha agakurikiranwa, ariko ubundi icyakabaye cyiza nuko abantu bakwiye kumenya ko ari icyaha bakacyirinda, kwirinda nibwo buryo bwiza bwo gutuma icyo kigo imirimo igenda neza kurusha gukurikirana uwaba yakoze icyo cyaha".  

Emma Marie Umurerwa, afite ubunariribonye bw’imyaka 13 mu itangazamakuru avuga ko bakuye aha isomo rikomeye.

Yagize ati "kugeza ubu ikintu umuntu yakora nyuma yo kumva ibiganiro bitandukanye ni ukumenya ko tudakwiye guceceka igihe cyose uhuye cyangwa se ukorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rishingiye ku mubiri cyangwa se iribabaza amarangamutima ntabwo ugomba guceceka, igihugu cyacu gifite amategeko, inzego zirubakitse nta ku byihererana ahubwo ugomba kubivuga mu nzego z'ibishinzwe".   

U Rwanda n’isi muri rusange ruri mu minsi 16 yo guharanira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ni ubukangurambaga mpuzamahanga ngaruka mwaka butangira ku ya 25 Ugushyingo ku munsi mpuzamahanga wo guca burundu ihohoterwa rikorerwa abagore, ukageza ku ya 10 Ukuboza ku munsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Dec 5, 2022 - 07:49