Rwamagana: Barasaba kwegerezwa udukingirizo mu masibo yabo

Bamwe mu rubyiruko rwo mu mirenge ya Musha na Mwulire baravuga ko nubwo basobanukiwe akamaro ko gukoresha agakingirizo mu kwirinda Virusi itera SIDA, bifuza ko bakegerezwa utwo dukingirizo kugera ku rwego rw’Amasibo kandi tugatangwa ku buntu. Ni mu gihe inzego z’ubuzima zivuga ko bakwiye kugana abajyanama b’ubuzima ndetse n’ibigo nderabuzima bibegereye bagahabwa udukingirizo ku buntu.

kwamamaza

Bamwe mu rubyiruko rwo mu mirenge ya Musha na Mwulire yo muri aka karere ka Rwamagana, mu ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko badashobora gukora ikosa ryo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Bavuga ko bamaze gusobanukirwa neza ububi bwa Virusi itera SIDA, bakabifatanya no kwisiramuza.

Icyakora basaba ko ahubwo bakwegerezwa serivisi zo gutanga udukingirizo ku rwego rw’amasibo batuyemo.

Umwe yagize ati: “ uburyo bwo kwirinda sida mu rubyiruko , iwacu muri Ntonga, mu murenge wa Munyiginya,  niba hari umuntu wo mu rubyiruko rwacu wananiwe kwifata aragenda agakoresha agakingirizo. Hari utuzu bacururizamo udukingirizo, twakagiye hasi noneho tukajya tuboneka ahantu hose. Twarajijutse, ntabwo tukiri hasi. Twifuza ko udukingirizo twaba twinshi nuko tukamanuka, mu masibo hose tukaba turiyo nmaze buri wese akakabona.”

Undi ati:“ ubwo ngize isono zo kujya kugatora [agakingirizo] nazagira n’isoni zo kujya gufata ibinini?! Ikindi kuba twarisiramuje nabyo biradufasha. Dukeneye utuzu, aho tuvuga ngo buri saha twagenda tukabazaho ako gakingirizo.”

Bitewe no guhangayikishwa n’umubare munini w’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA wiganje mu rubyiruko, abo mu nzego z’ubuzima bavuga ko mu ngamba zikomatanyije hari kongerwa ubukangurambaga ku rubyiruko.

Bavuga ko barusobanurira uko bashobora kubona udukingirizo ku buryo bworoshye, ndetse no kwisiramuza nk’ibigabanya ibyago byo kwandura virusi itera sida, nk’uko bivugwa na Dr. Ikuzo Basil; Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya SIDA muri RBC.

Yagize ati: “ hari ubukingirizo ushobora gusanga abajyanama b’ubuzima babufite, babukuye ku kigo nderabuzima, aho naho wahabona agakingirizo k’ubuntu. Ahandi ushobora kuzihanga binyuze aho dukunda kuzitanga hazwi nka condom kiosk; naho bashobora kukabonera ubuntu. Gusa ikibazo tugifite ni uko izo condom kiosk ntabwo ziragera mu gihugu hose. Uretse muri Kigali, ahandi hari condom kiosk ni mu turere…ariko turi kugerageza kureba niba twagerageza kutugeza ahandi hantu.”

“ariko mugihe icyo kitarakemuka, umuntu wakenera agakingirizo adafite amafaranga yo kukagura, yajya ku kigo nderabuzima cyose.”

Ku bijyanye n’abisiramuza, Dr. Ikuzo yagize ati: “Kugeza ubu, nta kibazo cy’abantu batisiramuza dufite kuko nta cyuho dufite…wenda aho tubona batitabira cyane ni mubakuze cyane ariko nabo batugaragariza impungenge zo kuvuga ngo yenda mwadushyiriraho umunsi wihariye. Ibyo nibyo tugenda dukemura.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuba igitsina gabo gisiramuye bigabanya ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA ku kigero cya 60%. gusa ntibisobanuye ko bikuraho kwandura 100%.

Imibare y’ikigo cyigihugu cy’ubuzima, RBC, yo mu mwaka w’2022/2023 igaragaza ko abantu 309,822 aribo bayobotse gahunda yo kwisiramuza.

Iyi mibare kandi igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda hinjira nibura miliyoni 30 z’udukingirizo, ibi bikaba biri muri gahunda yo gukumira no kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ndetse  n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

@ Kayitesi Emilienne/Isango Star-Rwamagana.

 May 13, 2024 - 17:43