Musanze: Ababyeyi bo mu birwa byo mu kiyaga cya Ruhondo bashavujwe no kubyarira ku kiyaga

Ababyeyi bo mu birwa bya Ruhondo biherereye mu murenge wa Gashaki barinubira ko babyarira ku nkombe z'ikiyaga igihe habuze ubwato bwo kubageza kwa muganga nuko bwacya bagacibwa amande y'ibihumbi 10. Ubuyobozi bw'akarere ka Musanze buvuga ko mugihe hataraboneka igisubizo kirambye  bugiye kuvugana n'abayobozi kugira ngo ayo mafaranga bacibwa avanweho.

kwamamaza

Ababyeyi bagaragaza ingorane bahuranazo mugihe cyo kubyara ni abo mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze batuye mu Birwa bya Ruhondo.  Bavuga ko batewe agahinda nuko babura ubwato bwo kubageza hakurya kwa muganga bigatuma babyarira ku mazi.

Mu kiganiro n’Isango Star, umubyeyi umwe yagize ati: “tubyarira hano nuko umwana tukamufata mu mwenda nuko tukamujyana ku bitaro nuko bakaduca ibihumbi 10!”

Undi ati: “tuzenguruka ikirwa tukabura ubwato nuko tukicara ahantu runaka, ubwo inda yavuka, itavuka turategereza igihe turabonera ubwato!”

Banavuga ko baterwa agahinda nuko iyo bagize nizo ngorane zo kubyarira ku gasozi, ku mwaro za ruhondo, bacibwa amande y'amafaranga ibihumbi 10. Basaba  ubuyobozi ko bwa bwabakura muri iki kibazo.

Umwe yagize ati: “ibyo turabibabwira ariko ntabwo babyemera! Turababwira tuti rwose muganga twabuze aho kunyura! Nuko ntibabyemere bakavuga ngo muba mwateze kare kandi inda n’ink’inkuba ntiwamenya igihe iragufatira. Tugera kwa muganga amake baguca ni ibihumbi icumi nabwo bakubabariye! Ako ni akarengane.”

Undi ati: “ni akarengane katagira uko gasa kuko tuba twabuze aho tunyura! Dushaka utwo twato duto nuko twatubura akaba aho ngaho nuko akabyarira mu rugo, ugasanga ku bitaro bamuhanye!”

NSENGIMANA Cloudier; Umuyobozi w'akarere ka Musanze, avuga ko batunguwe no kumva iki kibazo. Avuga ko bagiye kuvugana uko bafashwa gukurirwaho ayo mafaranga mugihe hataraboneka igisubizo kirambye.

Yagize ati: “ayo makuru nibwo tuyamenye, ubwo turakurikirana tumenye niba ariko byari biri nuko dusabe ubuyobozi, kuko urumva ko ni ikibazo cyihariye, kuburyo batacibwa ayo mafaranga.”

Ku rundi ruhande, hari abatewe impungenge n'abana bavukira ku mwaro w'ikiyaga cya Ruhondo, mu mazi arimo inzoka n'utundi dukoko duto tutagaragararira amaso. Ibi bisaba ibisa n'impuruza ku zindi nzego bireba.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Musanze mu Birwa bya Ruhondo.

 Sep 12, 2024 - 16:21