Rwamagana: Abashinzwe kwita ku bagororwa basabwe kubafasha kugororoka

Minisitiri w'umutekano Gasana Alfred yasabye abakozi bato b’urwego rushonzwe igororero gukora kinyamwuga, bagafasha abagororwa guhinduka bakaba Abanyarwanda beza ubwo bazaba barangije ibihano byabo.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga umuhango wo gusoza amahugurwa y'abakozi bato 497 b'urwego rw'u Rwanda rushinzwe igororero,wabereye mu ishuri ryarwo riherereye mu karere ka Rwamagana mu ntara y'Iburasirazuba.

Gasana Alphred; Minisitiri w'umutekano, yabasabye gukora kinyamwuga bifashishije amasomo bahawe bakirinda gusebya urwego bakorera.

Mu ijambo rye, Minisitiri Gasana yagize ati: “basabwa kuzabera icyitegererezo abo mushinzwe kugorora kuko uko mubafata nuko mwifata ubwanyu nibyo bitanga icyizere cyo kugorora byuzuye. Dushingiye ku bumenyi mukuye ku masomo mumazemo amezi 10, ndetse n’ibikoresho muzahabwa bibafasha mu kazi kanyu, twizeye yuko muzasohoza inshingano muzahabwa.”

Abakozi bato b'urwego rwa RCS basoje amasomo yabo, bavuga ko ibyo bigishijwe bijyanye n'inyigisho zirebana no kwita ku bagororwa ndetse no gukorana neza na bagenzi babo, bizabafasha gukora umwuga wabo neza.

Umwe yagize ati: “ hari ingamba ninjiranye mu kazi bitewe n’amahugurwa, amasomo nagiye mpabwa. Ikintu cya mbere ni ugukomeza kugendera ku ndangagaciro ndetse na kirazira bya RCS ndetse no kwitwara neza kugira ngo tubashe kugera ku ntego za RCS , harimo kugorora abagororwa ndetse no kubasubiza mu muryango nyarwanda.”

Undi yagize ati: “ RCS ndetse n’igihugu, ikintu banyitegaho n’iki: ni uko ngomba gukora neza inshingano zanjye kandi icyo banyigishije cyose nzagikora. Amahugurwa yose nafatiye aha ntabwo azapfa ubusa, amategeko n’amabwiriza yose nzayubahiriza.”

Bigendanye n'amavugurura yashyizwe mu rwego rwa RCS, Minisitiri w'umutekano Gasana Alphred, yavuga ko hagiye gushyirwaho ibigo bizajya bifasha abagororwa basigaje igihe gito ngo barangize igihano cyabo, kubona amasomo azabafasha kubana neza n'abo bazasanga muri sosiyete.

Ati: “ ni ibigo tuzajya dushyiramo abasigaje igihe gitoya kugira ngo basubire mu miryango yabo. Mu yandi magambo, icyo bizadufasha ni caise z’isubiracyaha twajyaga tubona. Umuntu arangije igihano, arafunguwe, yagera mu muryango agasubira gukora cya cyaha cyatumye afungwa. Ugasanga turahura na cya cyaha cy’isubirabyaha, ni icyo ibyo bigo bizadufasha.”

Abasoje amahugurwa y'abakozi bato b'uru rwego rwa RCS bagera kuri 497 bagizwe n'abahungu 342 n'abakobwa 155. Icyakora 34 ntibabashije gusoza amahugurwa bitewe n'impamvu zitangukanye.

Amasomo bahawe arimo ayo Kubahiriza uburenganzira bwa muntu,ay'imikorere y'amagororero,gucunga umutekano no gukoresha intwaro,amasomo yo kwirwanaho badakoresheje intwaro ndetse n'imyitwarire iboneye.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Jan 11, 2024 - 14:24