Rwamagana: Abahinzi ntiborohewe no kubona imbuto n’ifumbire!

Hari abahinzi bo mu murenge wa Nzige bavuga ko bafite ikibazo cy’imbuto n’ifumbire bitewe nuko bari kugera kubabicuruza bagasanga hariho umurongo munini bagataha batabibonye. Bagaragaza ko bidindizwa n’ikoranabuhanga rya Smart badashoboye gukoresha. RAB ivuga ko bari kuganira na Tubura kugira ngo yongere abakozi bayo. Nimugihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko abo ikoranabuhanga riri kugora bari gufashirizwa ku mirenge yabo.

kwamamaza

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Nzige wo mu karere ka Rwamagana bavuga ko kubona imbuto n'ifumbire bigoye,bitewe n'umurongo basanga aho babigura.

Bavuga ko gukoresha ikoranabuhanga nabyo byabaye ikibazo, ndetse bishobora gutuma bahinga nyuma bakaba barumbya.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star ukorera muri aka karere, bagaragaza ko imikorere yasubizwa nkuko byakorwaga mbere, aho bishyuraga amafaranga mu ntoki.

Umwe ati: “ikibazo cy’imbuto n’ifumbire, birimo biratugora ibyo bintu bashyizeho byo gukorera ku matelefoni bikatunanira. Ndayifite ariko kubyikorera bikatunanira. Nk’ibigori ngo ntabyo, ngo byarashize!none tuzahinga dute?”

Undi ati: “guhinga ntabwo biri kwihuta bitewe no kwirirwa umuntu atonze umurongo ari gushaka imbuto n’ifumbire. Uri kugenda bakabanza kureba muri system ko watumije, ariko iyo system itari kuboneka ubwo biba bihagaze. System ya mbere niyo yari nziza kubera ko abantu batirirwaga batonze umurongo cyane.”

Murekeyimana Peruth; umukozi w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB, ishami rya Rubirizi, avuga ko ikibazo cy'umurongo muremure w'abahinzi bakiganiriyeho n'ikigo Tubura kugira ngo cyongere abakozi.

Yagize ati: “Twakoze inama nayo kensho ko bakongera abakozi kuri ariya amduka yabo, kandi barabikozwe kuko mu cyumweru gishize hari aho batangiye kuza ari abakozi benshi ku buryo bafasha abaturage, nta murongo munini uhari cyangwa ngo umuturage ahamare amasaha menshi ategereje imbuto.”

Ku rundi ruhande, Mbonyumuvunyi Radjab Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, asaba abahinzi guhinga vuba ubutaka bwose kugira ngo bahangane n'ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa.

Yizeza abahinzi ko imbuto zihari ndetse  ko inzego z’Imirenge zigiye gufasha abahinzi ku n'ikibazo cy'ikorananuhanga ryabagoraga bigatuma batazibona vuba.

Ati: “abahinzi babaye benshi noneho bagahurira kuri system ari benshi. Ariko icyiza kirimo ni uko n’udafite ibyangombwa byuzuye yagize ibibazo nk’ibyo hari uburyo tubandika ku rutonde Umurenge ukabyemeza noneho bakaba babaha imbuto n’ifumbire badacikanywe n’igihembwe cy’ihinga.”

“hanyuma ibijyanye no kubashyira muri system bigakurikira, ariko nta numwe wavuga ko system yabaye imbogamizi yo kuba atabona imbuto n’ifumbire.”

Ni mugihe bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Nzige wo mur’aka karere banagaragaza ko bari kugorwa no kwishyura imbuto n'ifumbire, aho bari gusabwa kwishyura 70% ku ikubitiro. Abahinzi bavuga ko ibi bitandukanye na mbere.

Umuhinzi umwe yagize ati: “amafaranga bari kutishyuza ni menshi! 70 % ni menshi noneho waba ufite ubutaka bwinshi ukayabura. Wenda wavuga ngo nzishyura nitonze nbakanga!”

 Gusa  RAB ivuga ko bigiye gusuzumwa kuko binyuranyije n'amabwiriza ifitanye na Tubura.

Murekeyimana Peruth; umukozi w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB, ishami rya Rubirizi, yagize ati: “aho ngaho twakurikirana tukareba ko ayo mabwiriza yaba yahinduwe kuko ubusanzwe bafite ijanisha baka mbere, andi bakazayishyura nyuma. Ubwo aho turakurikirana turebe aho biri gukorwa niba ari ku maduka yose cyangwa iduka ry’umuntu umwe waba wazanye iyo sytem ku giti cye. Turakurikirana turebe.”

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Sep 22, 2023 - 18:23