Gakenke: Abibumbiye mu makoperative barasabwa gushyira hamwe no kubahiriza amahame

Abibumbiye mu makoperative afite aho ahuriye n’ubuhinzi barasabwa gushyira hamwe no kubahiriza amahame ayagenga kugira ngo abateze imbere.

kwamamaza

Mu murenge wa Ruli mu karere Gakenke, abenshi mu bibumbiye mu makoperative akora ubuhinzi, bamaze kugera ku kigero cyo gutunganya umusaruro ubukomokamo, bagaragaza ko bibafatiye runini mu iterambere.

Abo muri koperative Dukunde Kawa Musasa y'aha mu murenge wa Ruli muri aka karere, ihinga kawa ikanatunganya uwo musaruro nayo iri gufasha iyitwa KOAGI ihinga ibigori kugira ngo igire imashini itunganya ibyo bigori.

Mubera Celestin Perezida wa Koperative Dukunde Kawa Musasa avuga ko nyuma yo gusuzuma ko iyi koperative yujuje ibisabwa yashyikirijwe inkunga yo kubafasha kwigurira izo mashini kugirango nabo bashobore kujya bitunganyiriza umusaruro.

Yagize ati “koperative yahawe inkunga ya miliyoni 5 yo kuguramo imashini izajya ikobora ibigori ndetse n’indi izajya ikora kawunga nyuma yibyo bakaguramo indi mashini ya 3 izajya isya imyumbati, amasaka, uburo ndetse n’ibindi bitandukanye”.

Abibumbiye muri Koperative KOAGI bavuga ko iyi nkunga bagiye kuyikoreha neza ikanabafasha guha abandi kubona imirimo ngo kuko hari n’ubwo umusaruro wabo w’ibigori wapfaga ubusa.

Geofrey Gayigi umuyobozi w’ikigo cya United State African Development Foundation gifasha cyane cyane abibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi, avuga ko mu makoperative bakorana banayigisha umuco wo gufasha andi makoperative akizamuka, ngo gufasha abahinga ibigori ari umuhigo mwiza bahiguye kuko bifatiye benshi runini.

Yagize ati “ni umunezero kubera ko koperative Dukunde kawa yabashije kwesa imihigo kandi koperative KOAGI yahawe iyo nkunga yo guhinga ibigori, iyo turebye mu bihingwa bifitiye akamaro abanyarwanda ibigori nabyo biri ku isonga”.

Nizeyimana Ildephonse umukozi w’akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’amakoperative, arasaba aya makoperative yose kubahiriza amahame agenga amakoperative kugirango ateze imbere abayabamo ndetse n’igihugu muri rusange.

Yagize “ni ngombwa kubahiriza amategeko ajyana n’imiyoborere n’imicungire y’amakoperative ariko no kubahiriza cyane cyane amahame amakoperative agomba gukoreramo kugirango arusheho guteza imbere abanyamuryango ba nyirayo no guteza imbere aho akorera n’igihugu muri rusange”.

Mu myaka 2 ishize amakoperative y’aha mu murenge wa Ruli w’akarere ka Gakenke yari mu makimbirane ashingiye ku micungire mibi y’umutungo, ubu abanyamuryango bari mu makoperative abenshi bagaragaza ko kuva bava muri ayo makimbirane iterambere ryabo riri kuzamuka, binyuze mu bwumvikane no gushyira hamwe ibyo bashishikariza n’andi makorerative.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Gakenke

 Aug 21, 2023 - 08:14