Rutsiro: Bakora urugendo rw’amasaha 6 bajya gushaka aho bagurisha amata

Aborozi bo mu murenge wa Nyabirasi baravuga ko bagorwa no gukora urugendo rurerure bajya gushaka isoko ry'umukamo mu kandi karere. Bavuga ko biterwa nuko ikaragiro bafite ridafite ubushobozi bwo kwakira umukamo waho wose. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko bugiye kwihutira  gusura iryo karagiro kugira ngo harebwe niba ryakongererwa ubushobozi.

kwamamaza

Aba borozi b'inka bavuga ko ikaragiro bafite ridafite umushobozi bwo kwakira amata yabo bose, bityo bakagorwa no kubona aho bayagurishiriza.

Bavuga ko andi mahitamo ari ayo gukora urugendo rw’amasaha atandatu bayajyana mu karere ka Rubavu bigatuma akenshi agerayo yapfuye.

Umwe muri bo, yagize ati: “tugerayo bakatubwira ngo barakira litiro 300, wenda hageze litiro 500 z’amata! Ikibazo ugasanga  litiro 200 zirasigaye, ubwo ba bandi bakabirukana bati muyajyane ku rindi karagiro. Ubwo tukerekeza I Rubavu.”

Yongeraho ko “Dukora urugendo rw’amasaha atandatu, tunagerayo tugasanga amwe yabaye umubanji kubera igihe! Kuko niba bayakamye nka saa kumi n’imwe tukagerayo nka saa kumi n’ebyiri.”

Undi ati: “ ikaragiro riri muri Rubavu, naho muri Rutsiro ntaryo! Biratuvuna. (…)Ubwo nyine iyo apfuye ni ukuyagurisha abafite ingurube.”

Bashingiye kuri icyo gihombo cyiyongera ku rugendo rurerure baba bakoze, aborozi basaba gufasha kubona ikaragiro rishobora kwakira umakamo wabo bose.

Umwe ati: “icyo dusaba ni uko amakaragiro bagomba kuyongera, ntitugereyo ngo batubwire ngo ibikoresho bibaye bikeya, ngo ntaho gusuka hahari, ngo ubushobozi bwabo ni aho bugarukiye!”

UWIZEYIMANA Emmanuel; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Rutsiro, avuga ko bagiye kwihutira gusura iryo karagiro hakarebwa biba ryakongeterwa ubushobozi.

Yagize ati:“icya mbere ni ukureba niba iryo karagiro twaryongerera ubushobozi kugira ngo ribashe kwakira umukamo uhagije cyangwa se kureba ngo ese muri ako gace hakenere irindi karagiro rya kabiri?”

Yongeraho ko” Rero mu minsi ya vuba, mugihe nzongera kugera mu murenge wa Nyabirasi, nzagira nako kanya nsure iryo karagiro. Ariko ntibyanambuza ko nza kuvugana n’inzego zibanze zibegereye, umurenge cyangwa Akagali, kugira ngo numve ko muby’ukuri ari ikibazo cy’ubushobozi buke bw’ikaragira ku buryo twaburyongerera.”

Benshi mu batuye akarere ka Rutsiro, imibereho yabo bayikesha ubuhinzi n'ubworozi, ariko benshi mu borozi bakora ubutari ubwa kinyamwuga, ari nako bimeze mu murenge wa Nyabirasi.

Uretse gahunda yo kwegereza abahatuye amatungo abafasha kwikura mu bukene nka girinka n’izindi, hari n’abakora ubworozi bw'inka zitanga umukamo.

Aba borozi bakorana n’abazwi nk’abacunda bakora ubucuruzi bw'amata bo muri uyu murenge, aho bajya gukamisha mu borozi bakayakusanya. Aba nabo bataka icyo gihombo kubera urugendo bayakorana.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Rutsiro.

 Feb 20, 2024 - 07:20