Nyamagabe: Bagiye kwicwa n’inzara nyuma yo guha Koperative umusaruro wabo ntibishyure!

Abanyamuryango ba Koperative KOIKWI ihinga ibigori mu Murenge wa Cyanika baravuga ko bagiye kwicwa n’inzara nyuma yaho bashyiriye umusaruro koperative ariko ntiyabishyura, none umwaka ukaba ushize. Ubuyobozi buvuga ko ikibazo cyatewe na rwiyemezamirimo waguze uwo musaruro wanze kwiyishyura ariko ikibazo cyamaze gushyikirizwa inkiko.

kwamamaza

Abanyamuryango ba KOIKWI ikorera mu Cyanika bavuga ko guhera mu ihinga ry’umwaka ushize, koperative yabajyaniye ku isoko umusaruro w’ibigori ariko batigeze babona amafaranga yawo.

Bavuga ko ibi bibangamiye imibereho yabo, dore ko n’ay’uwo muri sizeni yo muri uyu mwaka batarayabona.

Basaba ko barenganurwa, cyane ko ibyo basabwa byose baba babikoze.

Umwe yagize ati: ““Birambangamiye cyane kuko hari umusaruro wanjye warurimo, ibyo nari napanze sinigeze mbigeraho! Ubu njyewe banyambuye 247 000Frw. Duhinze imyaka 2 ariki n’ubu nta kintu dufite!tubonye nk’umuntu wadukurikiranira, akatwoshyuriza amafaranga yacu byadufasha cyane kuko urumva ayo mafaranga yanjye uko angana, hari n’abandi bafite aruta ayanjye! Nk’ubu dufite inzara rwose kandi duhinga buri gihe. “

Undi ati: “Urumva ntitwanga gusorera leta ariko icyo tuzira gituma twamburwa nicyo tuyoberwa. Bitambangamira se ubu ndarya cyangwa mugenzi wanjye ararya kandi yaravunitse akora?! Uzafata ibishingwe byawe nuko umwana abitunde, nibyera ntiyotse n’akagori nuko baze babijyane maze abure icyo arya, ubwo se urumva atari ingorane?!”

“dore n’ubu uw’ibigori barawujyanye, nta mafaranga kandi inzara iratwishe.”

Amakuru ava mu buyobozi bwa Koperative KOIKWI avuga ko rwiyemezamirimo waguze umusaruro w’aba bahinzi, yanze kubishyura nuko aregwa mu nkiko ariko agirwa umwere, none ubu nabo batazi icyo bazabwira abahinzi babahaye umusaruro.

NDAGIJIMANA Jean Marie Vianney; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, avuga ko bibabaje, ariko babagiriye inama yo kujuririra icyemezo cy’urukiko.

Ati: “nk’ubuyobozi tukimara kumenya iyo nkuru itari nziza kuko birababaje cyane kuba umuturage yarahinze, agatanga umusaruro nuko umuntu akawujyana yarangiza ntamwishyure! Birababaje cyane. Ubutabera n’inkiko zirigenga, hari procedure rero zikurikizwa. Twabagiriye inama yuko bakongera bakajuririra icyo cyemezo cyafashwe cyo kumurekura atarabishyura.”

Ubu icyifuzo cy’abahinzi bavuga ko mu gihe cyose bajuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko, rwiyemezamirimo akongera akaba umwere, ikibazo cyashakirwa mu bayobozi ba koperative yabo, ndetse inzego zibishinzwe zikabifashamo bakabishyura.

Ibi babivuga bashingiye kuba aribo bakiriye umusaruro, akaba aribo bawutanga kuri rwiyemezamirimo.

 Sep 1, 2023 - 00:53