Musanze: Bishatsemo ubushobozi bwo kubaka ikiraro kibahuza n’indi mirenge, Koperative isiba umuhanda.

Abatuye mu kagali ka Cyabararika ko mu murenge wa Muhoza baravuga ko batewe agahinda nuko bari bishatsemo amafaranga yo kubaka ikiraro kibahuza n’indi mirenge ariko umuhanda ukigera hagati Koperatove yahise iwufunga. Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza buvuga ko bwumvise iby’iki kibazo ariko butari buzi ko amafaranga yubatse ikiraro yari ay’abaturage, bityo bugiye gufatanya nabo kugikemura.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Muhoza wo mu karere ka Musanze bavuga ko batewe agahinda nuko bari bishatsemo ubushobozi bagakusanya amafaranga kugira ngo biyubakire ikiraro gihuza Akagali kabo ka Cyabararika n’indi mirenge. Bavuga ko bageze  hagati nuko koperative ikawufunga.

Umuturage umwe yagize ati: “twishatsemo imbaraga nuko dutegura kubaka kiriya kiraro,tukigeza hariya kiri nuko imbaraga twari dufite icyo gihe ziba nkaho zigarukiye aho. Ariko mugihe tugiteganya gusubukura, umuhanda twanyuzagamo ibikoresho barawufunga! Umuhanda waruhari, usanzweho kuva kera.”

Undi ati: “ iki kiraro gihuza Imidugudu 3 cyangwa se Imirenge 2 :uwa Muhoza n’uwa Gacaca. Ariko muri iyo Midugudu harimo Kivuye na Kiryi. Kubera ko uyu muhanda barawufunze, tubura uko ibikoresho bihagera kugira ngo kikorwe. Twahuye n’imbogamizi kubera ko hano twari tuhafite umuhanda, imodoka yazanaga ibikoresho ikabigeza ku kiraro.”

Abaturage bavuga ko bakomeje guhangana n’imbogamizi zikomeye bitewe no kutagira iki kiraro bari bari kwiyubakira.

Izo mbogamizi zirimo kuzeguruka bakajya kunyura mu wundi Murenge kugira ngo bagere iwabo, impungenge z’uko imyuzi yatwara abana babo, ikibazo cy’ubuhahirane  ndetse n’ibindi.

Umwe yavuze ko “byaduteye agahinda kuko nk’ubu ni mu izuba, imvura n’ingwa kiriya kiraro gisanzwe kinyurwaho amazi arakirengera nuko bikaba ngombwa yuko tuzenguruka muri Gacaca kugira ngo tugere muri Buhye! Kandi urabona ko ari ikiraro kibuzemo gusa kugira ngo iyo midugudu ihure.”

Undi ati: “ urabona nk’ubuhahirane hagati ya Kiryi na Buhuye ntabwo hano bukihaba! Noneho tukagira indi mbogamizi ikomeye cyane ishobora no kuba yadutera ibyago! Iyo imvura yaguye ari nyinshi cyane, ikiraru kihasanzwe kiruzura kikarengerwa cyane kuburyo nk’igihe abana bagiye ku ishuli amazi ashobora kuba yabatembana.”

Ibi kandi bishimangira n’umuyobozi w’umududu wa Buhuye utuwe n’abaturage bahuye n’iki kibazo nyuma yo kwishakamo  ubushobozi kugira ngo bubake ikiraro mu mudugudu wabo. NSHIMIYIMANA Fidele; uyobora uyu Mudugudu, avuga ko gukomeza kubaka iki kiraro bananijwe niyo koperative, ariko nk’ubuyobozi batanze raporo ku nzego zibakuriye.

Ati: “baza gufunga umuhanda bavuga ko yuko turi kubaka ikiraro bishobora kurangira ubutaka bwabo bugendeyemo. Ariko umuhanda waruhari tunyuzamo ibikoresho ntabwo byakabaye ngombwa ko bawufunga. Icyo twakoze nk’ubuyobozi, twabikoreye raporo. Twe raporo zacu tuzihera mu Kagali, niho dutanga raporo.”

Isango Star yagerageje inshuro nyinshi kuvugisha uwahoze ari umuyobozi w’iyi koperative yanikaga ingano ariko ntiyashobora kumubona.

Icyakora MANZI J. Pierre; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa muhoza, avuga ko bari barumvise ko aba baturage bahuye n’imbogamizi mu kubaka ikararo kibahuza n’ibindi bice gusa, ariko batari bazi ko ubushobozi bwacyubakaga bwavaga muri’aba baturage.

Avuga ko bagiye gufatanya nabo mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo.

Ati: “icyo batubwiye ni uko ba nyiri ubutaka bababangamiye, ariko natwe twari twabasabye…kuko bari bakitugejejeho bavuga ko umugezi uri gutwara ikiraro kandi hari abanya bambukiranya bajya ku ishuli, ariko ibyo gukoteza amafaranga byo ntabwo twari tubizi, ntabwo bari barabitubwiye! Ariko ubwo banabitekereje, ubwo tuzarushaho gufashanya kugira ngo bigende neza.”

Ubusanzwe iki kiraro cyari gifite ingengo y’imari ingana n’asaga Miliyoni enye, ariko aba baturage ari bamaze gukoreshaho miliyoni imwe n’ibihumbi maganatatu [1 300 000Frw] y’amafaranga y’u Rwanda, mu isanduka yabo hasigaramo  ibihumbi maganatatu [ 600 000Frw].

Aba baturage abaye bahagaritse imirimo yo kubaka icyo kiraro kuko kuva umuhanda wasibwa babuze aho banyuza ibikoresho byo kucyubaka.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- MUSANZE

 Sep 6, 2023 - 01:11