Rulindo: Abacukura amabuye yo kubaka barashinjwa gusenya ikiraro kikabateza Ibiza.

Abatuye mu mirenge ya Cyungo na Base yo mur’aka karere barashinja abacukura amabuye yo kubaka kubasenyera ikiraro bikaba byarateje Ibiza. Banavuga ko ibyo byanahagaritse ubuhahirane. Icyakora Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buvuga ko bugiye kuba bwongeye guhuza iki kiraro kugirango ubuhahirane bukomeze.

kwamamaza

Ikiraro cyangijwe n’abacukura amabuye gihuza imirenge nka Cyongo na Base yo mu karere ka Rulindo. Iyo urebesheje amaso ubona ko cyangiritse ndetse cyanamye hejuru kubera kugicukuramo amabuye yo kubaka, nk’uko abaturanye bahaturiye babitangarije Isango Star.

Umwe yagize ati: “ni nk’abantu b’abasore bajyamo bakajya kurugutamo amabuye! Urumva ko aho babonye ibuye barikuramo, nabo bari gushakisha imirimo!”

Undi ati: “bacukuragamo buforode ariko babakuyemo, ubu ntabwo bakizamo. Ubu niyo afashwe ajya gufungwa.”

Abaturage bavuga ko nyuma yo gucukura ikiraro n’ibiza by’imvura byahise bigitwara ndetse n’ikindi kihubatse gihita kirohama kubera uburambe bushidikanywaho.

Umwe ati: “hepfo cyabaye nk’ikigenda, amaguru yo haraguru aragenda, nuko bubakiraho ikindi. Ariko muri uko kubakiraho ikindi, nacyo ntabwo cyari gikomeye cyahise kigenda, amazi yavaga ruguru akagitwara! Burya hajya harengerwa n’imirima ikagenda.”

Abahakoresha bavuga ko ubu byahagaritse ubuhahirane yo mu mirenge yombi [Cyungo na Base] ndetse n’utundi duce duturanye naho.

Umwe ati:“none ubu ikiraro gihuza Nase na Cyungo cyaratengutse!Ubu nta modoka ishobora kuva muri Cyungo ngo ibe yagera kuri Base! Mutuvugiye rero, niyo baduhereza ikiraro cy’indege tukaba tubona aho abanyamaguru banyura, ariko wenda imodoka zikaba zazenguruka.”

Ku bufatanye n’abashinzwe umutekano, abacukuragamo ayo mabuye barahagurukiwe ku bufanye maze ikiraro kirongera kirubakwa ariko kirohwa n’ibiza by’imvura.

Icyakora RUGERINYANGE Theoneste; umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rulindo, avuga ko bari gushaka uko bakongera kugikora mu yindi ngengo y’imari izavugururwa mu kwezi kwa 12.

Ati: “Amakuru baduhaye, batubwiye yuko cyangijwe cyane n’ibiza byabaye ubushize. Ubu rero niba hari icyo umuntu yakora ku buryo bwihuse kugira ngo kugenderana cyangwa ubuhahirane bikomeze, ariko birumvikana iyo ikintu kitari muri Budget ntabwo gihita cyoroha ako kanya. Kugira ngo gikorwe bisaba kongera kuvugurura budget kuko ubu bizakorwa mu kwezi kwa 12.”

Bkugeza ubu, kubaka iki kiraro birasa n’ibitarabonerwa igisubizo kirambye kuko abacyubakirwa ngo kibafashe mu buhahirane n’utundi duce, usanga ari nabo bacyisenyeraho bagicukuramo amabuye yo kubakisha.

Ibi kandi bikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu, aho hagiye humvikana ingero z’abubakirwa ibikorwaremezo ariko akaba ari bo babyisenyera mu nyungu zitari rusange.

Ibi birasaba inzego zihuriweho gufatanya mu gushakira umuti w’ibibazo nk’ibi, ariko ku isoga bikagirwamo uruhare n’abagenerwabikorwa ari bo baturage.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Rulindo.

 Oct 9, 2023 - 23:14