Gisagara: Barashima ubufasha bwa Croix Rouge bwabahinduriye ubuzima

Abagiye bahabwa ubufasha na Croix-Rouge barimo abahawe umuyoboro w'amazi, abahawe amatungo, n'ibindi....baravuga ko bwabafashije gutera intambwe mu mibereho yabo, ndetse bakora n'imishinga mito ibyara inyungu. Ibi babigarutseho ubwo u Rwanda rw'ifatanyaga n'ibindi bihugu, kwizihiza ku nshuro ya 160 ku isi n’iya 62 mu Rwanda, umunsi mupuzamahanga wa Croix Rouge.

kwamamaza

Bamwe mu batuye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mukindo bari ab'amikoro make mu myaka ishize mbere y'uko batangira guhabwa ubufasha na Croix-Rouge. Bavuga ko borojwe amatungo, bahabwa amazi meza, bubakirwa ubwiherero, bahabwa n'ubundi bufasha, aho bishimira ko bakuwe mu bukene.

Umuturage umwe yagize ati: “tutarabona amazi, ubuzima bwari bugoye kuko twayakuraga mu mibande. Abadashobora kujyayo, amnake ku bido yari 200Frws, urumva twahuraga n’ikibazo gikomeye.”  

Undi ati: “abantu b’I Burundi bajya baza hano, ngo bahagaze iwabo babona amatara ari kwaka baba bavuga bati ‘uwaduha tukibera  mukari kiliya gihugu cy’u Rwand’a. Baraza bagasanga turi kuvoma, bati ‘twebwe byagenda bite kugira ngo twiyizire gutura hano!’ ubundi uko mubona I Kigali bimeze, [na  hano] umuntu wese afite amatara hanze. Ariko uyu Mubyeyi Paul Kagame watuzaniye amashanyarazi n’amazi, mugende mumubwire ngo abantu bo ku mupaka iyo bacanye abarundi basigara bavuga ngo kiriya ni Igihugu cyabaye muri Amerika.”

Abaturage bahamya ko ubufasha bahabwa na Leta numufatanyabikorwa Croix rouge bubereka ko igihugu kibakunda kandi kibitayeho.

Madamu Mukandekezi Francoise; Umuyobozi mukuru wa Croix Rouge, ishami ry'u Rwanda, avuga ko hakiri indi mishinga migari igamije gufasha abaturage nko Guhanga n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe n'ibindi.

Ati: “ibyo croix rouge yakoze ni byinshi cyane ariko igikorwa nyirizina twarebye uyu munsi ni icyo kugeza amazi meza ku baturage. Mwabonye ahantu abantu bakuye amazi, uburyo bazanye imashini zishobora kuyazamura imisozi nuko abaturage bakavoma ndetse n’uburyo bishimye…kuko amazi ni ubuzima. Ikindi ni amatungo bahawe kugira ngo babashe kugira ubushobozi bwo kubasha guhangana n’ibindi bibazo by’ubukene baba bafite.”

“Imishinga migari irahari: hari iyo gukomeza gukwirakwiza amazi meza ariko cyane cyane no gukomeza gufasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, n’ibindi bikorwa bitandukanye muri gahunda zitandukanye.”

Madam Kayitesi Alice; Guverineri w'Intara y'Amajyepfo,avuga ko ibikorwa bya Croix-rouge ari ibyo kwishimira, cyane ko ibyo bikorwa byunganira Leta mu kuzamura ibipimo by'imibereho myiza y'abaturage.

Ati: “n’ubundi gahunda ya Leta ni ugukomeza kwimakaza ubufatanye hagati ya Leta, abikorera, n’ imiryango itegamiye kuri Leta. Ibi bikorwa rero dufatanyaho n’umuryango croix rouge Rwanda ni ibikorwa byiza kandi biri mu murongo wo gufasha abaturage mu iterambere ry’imibereho myiza yabo. Ariko bikanadufasha kuzamura ibipimo. Mwabonye ko twatashye umuyoboro w’amazi uzafasha abaturage bo muri aka Kagali ka Mukindo, mu murenge wa Mukindo kubona amazi meza ku miryango igera ku bihumbi 30.”

“rero ni igikorwa cyiza kandi kiza kunganira Leta. Ndetse ni igikorwa twafatanyije kuko harimo n’ingengo y’imari y’Akarere igera kuri 20%. Ni ibikorwa twishimira kandi tuzakomeza kugenda dushyiramo imbaraga.”

Uyu muyoboro w’amazi watashwe mu Murenge wa Mukindo, mu Karere ka Gisagara, ufite ibilometero 13, aho wuzuye utwaye miliyoni 380 z’ amafaranga y'u Rwanda.

Ubusanzwe umunsi mupuzamahanga wa Croix Rouge, usanzwe wizihizwa kuwa 25 Gicurasi buri mwaka. Kuri iyi Nshuro ukaba wizihijwe ku Nsanganyamatsiko Igira iti "Komera ku Buntu"

@ Emilienne Kayitesi/Isango Star-Gisagara.

 May 31, 2024 - 14:09