
Rubavu: kuzahazwa n’ibiza byatumye bagereranya gutera imirwanyasuri n'ubuzima
Oct 28, 2024 - 17:15
Abatuye aka karere bavuga ko gutera igiti bakigerenya n’ubuzima bitewe nuko Ibiza byatwaye ubuzima bw’abatuye mu murenge wa Rugerero. Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, yavuze ko iri hafi y’aba batururage ndetse ibasaba kumenya niba aho bari hatakongera gushira ubuzima bwabo mu kaga muri iki gihe cy’imvura.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho ubwo haterwaga ibiti by’ imirwanyasuri no gusana ibyangijwe n’ibiza biheruka kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu ariko bigashegesha ubuzima bw’abo mu murenge wa Rugerero.
Ni igikorwa cyakozwe mu muganda ngarukakwezi wabereye mu mu karere ka Rubavu. Bagendeye ku bahitanywe n’ibiza, abahatuye bagereranyije gutera igiti n’ubuzima.
Umwe yagize ati: “ubuzima ni uko aribyo bigomba kuburengera byarwanyije isuri. Byaje ino hose nuko inzu ikajya iriduka turi kureba! Ugatambuka inzu ikariduka, ukagera hariya inzu ikariduka….”
Undi ati: “kubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri tubifata nk’ubuzima cyane kuko bituma Ibiza bikumirwa, tukabona umwuka mwiza ndetse n’ikirere cyacu kikagaragara neza. Bityo, mugihe Ibiza bishatse kuza bya biti twateye, imirwanyasuri…nuko Ibiza ntibibe byagira icyo bidutwara.”
Banavuga ko Ibiza byabasigiye isomo rikomeye kuburyo kurwanya Ibiza ari inshingano za buri wese.
Umwe ati: “isomo byadusigiye ni uko umuntu agomba guhagarara akareba ko mugenzi we ari umuntu, ukamenya ko ugomba kumufasha ku kibazo cyose ahuye nacyo.”

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutazi Minema yavuze ko muri politike yo kurwanya Ibiza hongewemo ubushobozi. Gusa inashishikariza abaturarwanda muri rusange kwirinda ahashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse no kugira inshingano zo kurwanya isuri.
Maj Gen Albert MURASIRA; uyobora Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, yagize ati: “cyane nk’abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakahava. Kenshi dukunda no kubafasha, iyo bahavuye kuko abatishoboye turabakodeshereza. Izi ni zimwe mu ngamba kuko nk’uko twabiganiriye tugomba gushyira imbere ubuzima bw’abaturage ntihagire n’uwo dutakaza.”
“ikindi, mu buzima bwa buri munsi: iyo umuturage ari kubaka inzu ye, iyo ari gutegura aho amazi ashobora kunyura cyangwa se gufata amazi…ibyo byose agomba kureba niba iyo nzu ayubatse ku buryo bufite ubudahangarwa.”
Nimugihe ubwo mu mpera z’icyumweru gishize hakorwaga umuganda, mu karere ka Rubavu hibanzwe ku birimo gusibura imiyoboro y’amazi no kuyafata, gutera ibiti birwanya isuri ndetse n’ibindi bitandukanye.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye zirimo izifite mu nshingano kubungabunga ibidukikije, iz’umutekano n’abandi mu rwego rwo kwirinda ko amateka y’ibiza byahabaye yazongera kwisubiramo.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star- Rubavu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


