Rubavu: Baratabariza abaturage bari kunywa ibisindisha byagenewe ingurube

Abatuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu baratabariza abaturage bari kunywa ibisigazwa by’inzoga byagenewe ingurube bikaba biri kubagiraho ingaruka zirimo gucika intege no gucurama umusatsi.

kwamamaza

Iyitwa Mudu abandi bakayita Ruvile, ubusanzwe ni ibisigazwa by’inzoga bitanyobwa n’abantu byagenewe ingurube, babishyira mu macupa y'amazi abantu bakabinywera kuri 200 y’amafaranga y’u Rwanda.

Umwe ati "abantu bajya bazinywa ariko ngo iyo uzinyweye ngo imisatsi iracurama, gucurama kw'imisatsi ntabwo ari byiza ku muntu".

Uretse kuba abazinyoye zibacurika imisatsi nkuko zari zigenewe amatungo ngo ubwoya buryame, ziri no kubaca intenge kuburyo hari n'abo biri kugora kuba bagira ikindi bakora.

Undi ati "ni inzoga baherezaga ingurube ariko ntabwo zikiri iz'ingurube ahubwo zisigaye ari iz'abaturage cyane abagabo abenshi usanga babinyweye urugomo rukaba abandi ntibagire amahoro mungo zabo". 

Undi ati "abazinyweye bose usanga harimo abinyaraho ugasanga baryamye mu mayira, ugasanga induru ni nyinshi".   

Aba baturage baratanga impuruza ngo kuko zikomeje kwangiza ubuzima bw'abaziyobotse.

Nkuko bigaragarira amaso ibi bisigazwa iyo ubisutse hasi ubona ko ari ibintu bisa n'imikara ariko ugatungurwa n'agahinga gashengura abazinywa bagira iyo babonye zimeneka hasi.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise, avuga ko ibi bisigazwa by’inzoga byari byaragenewe ingurube, bari barabiciyeho abantu ariko ngo niba bongeye kubiyoboka bagiye kongera gushyira imbaraga mu ku birwanya.

Ati "ntabwo ari ibinyobwa ubundi ni ibisigazwa bihabwa amatungo y'ingurube, birasaba gukurikirana". 

Ibi bisigazwa by’inzoga byagenewe ingurube ariko aha mu murenge wa Rubavu bikaba binyobwa n'abantu, hari abagaragaraho ingaruka zabyo nkuko abaganiriye na Isango Star babihamya, nubwo hari abandi bibaza ku hazaza habakomeje kubikoresha nk'ibinyobwa bakunda ndetse n'imiti, impamvu ituma aba baturage batabariza abatabona ingaruka zabo nonaha.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star I Rubavu

 Sep 2, 2024 - 08:45