Kirehe: Imishinga yo kuhira yazamuye imibereho y'abaturage

Abaturage bo mu murenge wa Mpanga bari bazwiho gusuhuka kubera amapfa yaterwaga n’izuba ryakaga rikica imyaka yabo, kuri ubu baravuga ko imishinga yo kuhira iri kubafasha kubasha guhangana n’ikibazo cy’inzara, dore ko n’umushinga mugari wari umaze imyaka itanu bategereje kuri ubu urimo gukora.

kwamamaza

Imishinga migari yo kuhira ku buso bugari mu karere ka Kirehe itangiye guhindura imibereho y’abaturage bo mu mirenge ya Mpanga na Mahama bari bakunze guhura n’ikibazo cy’amapfa yaterwaga n’izuba ryakaga cyane rikumisha imyaka babaga bahinze.

Kuri ubu nyuma y’imyaka hafi itanu abaturage bo mu murenge wa Mpanga bategereje ko umushinga wo kuhira utangira gukora,none ukaba waratangiye, bavuga ko bizeye kuzasarura ibyo bahinze bitandukanye na mbere bahingaga batizeye ko bazeza kubera izuba nkuko bivugwa n'abo mu kagari ka Nasho muri Mpanga.

Umwe yagize ati "mbere twarahingaga tukarumbya ariko icyizere dufite ko tuzahinga tugasarurra ni ukuhira,icyizere dufite nuko turi kubona amazi ariko mbere ho twarahingaga tukarumbya kubera izuba ryinshi ryacanaga".    

Abandi bahinga kuri site ya Mushongi muri Mpanga nanone,ariko bo bahinga buhira bifashishije imirasire y’izuba,bavuga ko ubu buryo buzabafasha guhinga igihe cyose bitandukanye na mbere bahinganga igihembwe kimwe cy’ihinga cya A,ubundi bakigira gupagasa ahandi.

Umwe yagize ati "mbere tutarabona imirasire hano habaga izuba rikomeye cyane twahingaga tugahingira ubusa, ntabwo twezaga ariko tukimara kubona iyi mirasire byaradushimishije ubu turahinga tukarya nta kibazo tugira, imvura yagwa itagwa ntacyo bitubwiye, ikibazo cy'inzara cyo cyaracitse".   

Umuyubozi w’akarere ka Kirehe Rangira Bruno,avuga ko imishinga itandukanye yo kuhira iri muri aka karere yafashije abaturage kwihaza mu biribwa ndetse no gusagurira amasoko kuko ikibazo cy’uko abaturage bakundaga gusuhuka kubera inzara, kitakirangwa muri aka karere muri iyi myaka ibiri.

Yagize ati "twagiraga ikibazo cy'inzara tugaburira abaturage ariko ubu muri uyu mwaka cyangwa n'uriya dusoje ntabwo twigeze habaho gahunda yo kugaburira abaturage, ni ibigaragaza ko hari ukwihaza mu biribwa kandi ibyo byose byatewe no kuhira".

Kugeza ubu mu karere ka Kirehe,ubuso bwuhirwa ndetse n’ubuteganya kuhirwa vuba,bungana na hegitari hafi ibihumbi 15.

Iyi mishinga ikaba ikorera mu mirenge ya Mpanga,Mahama na Nasho iyi yari izwiho ko abaturage bahatuye bakundaga gusuhuka kubera amapfa.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kirehe

 Feb 28, 2023 - 09:34