
Rubavu: Barashima iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo ibafasha mu kwiteza imbere
Jun 13, 2024 - 18:24
Abakora ubushabitsi n’abatwara ibicuzwa bambukiranya imipaka ku binyamitende barishimira ko imihanda mishya ya kaburimbo yongewe muri aka karere yabongeye imikorera n’amafaranga. Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu nzego z’Ibanze (LODA) kivuga ko ibi ari bimwe mu bikorwaremezo byakozwe mu mujyi yunganira Kigali,kandi cyizeza ubufatanye mu kuzakomeza kubibungabunga.
kwamamaza
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu mu turere dufite imijyi yunganira Kigali, kakaba kanafite imipaka igahuza n’igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi Congo. Abahakorera ubushabitsi umunsi ku wundi barimo abanyarwanda na bakongomani, bavuga ko byari bigoye batarubakirwa imihanda.
Umwe yagize ati: “ambouteillage y’amagare n’iki…yahabaga; hari urujya n’uruza….”
Paul Bahati wo muri RDC, nawe yagize ati: “mbere y’ikorwa ry’iyi mihanda akazi twakoraga karatugoraga cyane kubera ko aya magare yacu yarangirikaga nuko bigatuma akazi katagenda neza.”
Undi mubyeyi ati:“Urabona ko umuhanda wari ugizwe n’amabuye, ababyeyi batwite bahura n’ibibazo.”
Nyuma yiyukwa ry’imihanda mu bice bitandukanye byo muri aka karere, abahagenda n’abahatuye bavuga ko uretse no kukongera ubwiza, byororereje n’abatwara ibicuruzwa by’ambukiranya imipaka byaborohereje. Bavuga ko bashima leta n’abafatanyabikorwa bayo.
Umwe bati: “ku badamu byaroroshye cyane ku mikorere ndetse n’ibijyanye no kunguka kubera dutambuka kenshi kandi urujya n’uruza rwariyongereye.”
Paul Bahati yungamo ati: “ariko ubu ngubu turakora neza ibikorwa byacu by’ubucuruzi nta kibazo, rwose turashimira cyane kubera ko iyi mihanda yakozwe idufasha maze amagare yacu ntiyangirike. Ikindi kandi iyi mihanda iradufasha kuko yatumye ibiciro by’ingendo bigabanyuka bituma aho twishyuraga amafaranga menshi ubu twishyura make, rwose turashima cyane”
NYINAWAGAGA Claudine; Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), avuga ko kimwe n’ibindi bikorwa byubatswe mu mijyi yunganira Kigali, ari ukugira ngo ibyo abaturage bakenera mu bibateza imbere babibone kandi ko izakomezanya nabo mu rundo rwo kubisiasira.
Ati: “twibanze cyane ku mijyi ya Rubavu, Musanze na Rwamagana, dukora gahunda zitandukanye, ibikorwaremezo, guteza imbere n’izindi servise abaturage bakenera iyo baje gutura mu mujyi; burya abaturage bakenera aho bakorera, imihanda kuko ni mu mijyi ndetse twubaka n’imiyoboro y’amazi kugira ngo iyo abantu batuye hamwe ari benshi, amazi ye kuza yishakira inzira ngo asenyere abantu.”
Yongeraho ko“ icya kabiri tugira za komite z’abaturage zikurikirana ibi bikorwa.”
Ibi bikorwa byo kubaka imihanda byiyongera ku bindi by’iterambere brimo ibyakozwe ku nkunga yicyigo cy'Ububiligi gishinzwe iterambere, Enabel.
Ibirometo bigera kuri 3 nibyo byubatswe aha mu mujyi w’akakarere byiyingera ku mihanda yubatswe mubice byo mu cyaro ihuza utugari n’imidugudu hakiyongeraho imihanda yorohereza abafite ubumuga.
@Emmanuel Bizimana/Isango Star-Rubavu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


