Gahunda ya "Tunyweless" yagabanyije ibikorwa by’urugomo mu minsi mikuru

Nyuma y’ubukangurambaga bumaze iminsi bukorwa na Leta y’u Rwanda muri gahunda yo kugabanya ubusinzi bukabije no kumenyekanisha ububi bw’inzoga “Tunyweless”, hari abaturage basanga ikomeje gutanga umusaruro ushimishije ndetse ko yanagabanyije ibikorwa by’urugomo byakundaga kugaragara cyane cyane mu bihe byo kwizihiza iminsi mikuru.

kwamamaza

Ibihe byo gusoza umwaka no gutangira undi mushya ni ibihe birangwamo ibikorwa bitandukanye byo kwinezeza, aho abantu batandukanye usanga bishimira ibi bihe mu buryo butandukanye, rimwe na rimwe hakanaboneka ubusinzi bukabije bushobora guteza impanuka n’urugomo, gusa ngo mu minsi mikuru yo gusoza umwaka wa 2023 hatangira 2024 nta bikorwa nk’ibi byabaye ahubwo ngo byari umutekano bitandukanye n’imyaka yabanje.

Ubwo yari mu ihuriro ry’urubyiruko kuwa 15 Ukuboza 2023, Madam Jeanette Kagame yasabye urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange kubahiriza gahunda ya Tunyweless no gukomeza gukumira ububi bw’inzoga cyane ko kunywa inzoga ataribyo bigira umuntu umusirimu.

Ati "iyo tugira duti inzoga si iz'abato na Tunyweless ikigamijwe ni ugufatanya nk'umuryango, nk'igihugu kumva ububi bw'inzoga ku buzima, imitekerereze, imibanire, imibereho n'iterambere ry'umuryango n'igihugu bityo tugafata ingamba zo gukumira no kurandura icyo cyorezo, ese umuntu aretse kunywa inzoga ntiyaba umusirimu? intera iki kibazo cy'inzoga kimaze kugeraho iteye impungenge kandi byaba ari igihombo gikomeye ku gihugu kuzagera aho abantu tuzisanga tutakigira gihana na gihanura ntawe ukigira ati sigaho".       

Abaturage baganiriye na Isango Star basanga iyi gahunda ya Tunyweless ikomeje gutanga umusaruro bakaba banasaba ko yakomeza gushyirwamo imbaraga kuko ngo yagabanyije ubusinzi bukabije ndetse n’urugomo.

Umwe ati "iyi gahunda ya Tunyweless ikintu yadufashijeho abana bacu baratuje bari kunywa neza mu rugero"

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC muri 2022 bwagaragaje ko abanyarwanda 48.1% banywa inzoga, ibi bikaba imwe mu ntandaro zongera ibyago byo kurwara nyinshi mu ndwara zitandura.

Gusa nanone ubu bushakashatsi bugaragaza ko abanywa inzoga nyinshi zateza ubusinzi bukabije bo bagabanutseho 8% mu myaka 10 ishize kuko bo bavuye kuri 23,5% bagera kuri 15,2%.

INKURU YA YASSINI TUYISHIME / ISANGO STAR KIGALI

 Jan 8, 2024 - 08:20