RIB yasubije telephone 193 zari zaribwe inerekana abakekwaho ibyaha birimo ubujura

Kuri uyu wa kane, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwerekanye abasore batanu bacyekwaho ibyaha bitandukanye byiganjemo ubujura bw’amatelephone. RIB yanasubije telephone 193 zari zaribwe mu bihe bitandukanye ndetse inashishikariza abantu kujya bihutira gutanga ibirego mu gihe hari ibyabo byibwe kugirango bibashe kugaruzwa.

kwamamaza

Ni igikorwa cyo kwerekana abasore 5 bafashwe binyuze mu iperereza ryakozwe na RIB ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, aho bacyekwaho ibyaha bitandukanye byiganjemo iby’ubujura bw’amatelephone, hakaba hanasubijwe telephone zafashwe zirenga 193 mu gihe kingana n’ukwezi n’igice.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry avuga kuri aba basore bafashwe yanashimangiye uko ibi byaha bishobora kwirindwa.

Ati "hafashwe abasore 5 harimo umumotari umwe hakabamo abatekinisiye 3 hakabamo n'abacuruzi 2, abacuruzi bagura telephone zibwe bakazicuruza, ni ibyaha bishobora kwirindwa igihe cyose abantu bagerageje kugira amakenga, RIB irashimira inzego dufatanya mu kurwanya ibi byaha mu buryo bwose, turashimira ko hari abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw'icyaha bakaba batakihanganira kuba bahishira uwo ariwe wese uketsweho icyaha".    

Abasubijwe telephone zabo zari zaribwe bavuga ko bagihamagarwa babwirwa ko zabonetse babanje kugorwa no kubyemera bakagaragaza icyizere ubu bafitiye urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

Umwe ati "telephone bayinyibye ku itariki 19 z'ukwa 3 ntanga ikirego muri RIB impa icyizere ko nzabona telephone ariko kuri njyewe numvaga ntakizere gihari cyo kongera kubona telephone numvaga bidashoboka, igihugu cyacu gifite iterambere gifite umutekano kuba bakwiba telephone ikagenda ukumva ngo nyuma bayifashe ni intera irenze". 

Undi ati "ntabwo narinziko bino bintu bikora, nasanze bikora barampamagaye barabimbwira ngira ngo ni byabindi bisanzwe".   

Dr. Murangira B. Thierry asubiza abibwira ko ibirego byabo bidakurikiranwa kubera ko atari abanyamahanga, ko baba bibeshya kuko ngo iyo uje gutanga ikirego batakubaza aho ukomoka.

Ati "ujya kubona umuntu aranditse akavuga ati telephone yanjye kuko ntari umunyamahanga ntabwo izigera iboneka ariko iyo ikirego cyaje gutangwa ntabwo bakubaza ubwenegihugu bakubona nk'umuntu wahohotewe ugomba kwakirwa, ntabwo dukorera kugitutu ahubwo dukora mu buryo bwemewe n'amategeko mu buryo bwateganyijwe n'amategeko kuburyo ikirego gikurikiranwa nkuko cyakagombye gukurikiranwa".   

Aba basore bafashwe bakurikiranyweho ibyaha 5, birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi ndetse no kuwujyamo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhindura ibiranga ibikoresho bya mudasobwa, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no  kwiba byakozwe haciwe icyuho.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jun 7, 2024 - 07:47