Imbuga nkoranyambaga zamamaza ubusambanyi zahagurukiwe

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rurihanangiriza abitwikira urubuga nkoranyambaga rwa Youtube bakamamaza ibikorwa by’Ubusambanyi rubasaba kubisiba mu maguru mashya. Ngo kubatekereza ko nibatabisiba nta ngaruka bizagira, baribeshya kuko RIB yiteguye kubakurikirana bagahanwa.

kwamamaza

U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu iterambere ry’ikoranabuhanga ry’uburyo bwose cyane cyane iryifashisha murandasi. Ni naho haziyemo ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga zikomeje kuyobokwa n’abanyarwanda benshi bigendanye n’uko abakoresha telephone zigezweho bagenda barushaho kuba benshi nk’uko biri no mu ntego z’igihugu, maze imbuga nkoranyambaga zitangira gukoreshwa nk’ahanyura amakuru atandukanye ndetse byoroheye buri wese kuhatangira ibitekerezo. 

Kuri bamwe mu baturage ngo hatagize igikorwa izi ziri koreka benshi ndetse ngo ziri kuba intandaro y’amakimbirane mu muryango, bigendanye n’ibizinyuzwaho.

Umwe yagize ati “bikenewe kwitabwaho no kugenzurwa, ibyinshi ubona bikururira abana bakiri bato mu ngeso z’ubusambanyi, imbuga nkoranyambaga zifite uruhare runini mu kurarura abantu bigatuma ingo zisenyuka, hakaba uvuga ati ibyo mbonye mu rugo ko ntabibona, ibyo runaka yambwiye iwanjye ko ntabibona bigatuma abasha guca inyuma uwo bashakanye”.

Kurundi ruhande, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rurihanangiriza abatambutsa ibikorwa byamamaza ubusambanyi bifashishije imbuga nkoranyambanga, ndetse ngo abatazasiba ibyo bagiye banyuza kuri za YouTube zabo byo muri ubwo bwoko bazakurikiranwa bahanwe.

Dr, Murangira B. Thierry Umuvugizi wa RIB ati “ba bantu bihangira imirimo kuri YouTube bamamaza ibikorwa by’ubusambanyi, izo ni za YouTube tubona abantu bavuga ngo bari kwigisha uko bakora imibonano mpuzabitsina, hari ishuri ryigisha gukoresha imibonano mpuzabitsina? Abo babyigisha babyigiye he? Usibye ibikorwa bikurura abana mu busambanyi, mu bwomanzi”.

Yakomeje agira ati “abo bose turabasaba ko ibiganiro biriho by’urukozasoni babihanaguraho mu maguru mashya, igikurikira ni amategeko, guhanwa, nta muntu itegeko ritareba, nta muntu uri hejuru y’itegeko babisibe, niba bategereje bavuga ngo nibatabisiba barebe ikizaba bategereze nta kibazo”.

Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya ko uhamwe n’icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni aganisha ku mibonano mpuzabitsina hakoreshejwe ikoranabuhanga ahanishwa igifungo cy’imyaka hagati ya 3-5 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni na miliyoni 3 y’amafaranga y’u Rwanda.

Icyaha cy’urukozasoni gihanishwa kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 100.000 y’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni 2 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Aug 25, 2023 - 09:42