RDC yongeye gusabira ibihano u Rwanda i Genève, u Rwanda rushinja Kinshasa gushyigikira urwango

Minisitiri w’Uburenganzira bwa muntu wa RDC, Samuel Mbemba, yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano arushinja ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bwa Congo. Ni mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na we yashinje Leta ya RDC gushyigikira amagambo y’urwango n’ibitero byibasira Abatutsi bo muri Congo. Ibi bayobozi bakuru bombi babigarutseho ku wa 25 Gashyantare (02) i Geneve mu nama ya Loni y'ishami rishinzwe uburenganzira bwa muntu, mu gihe raporo zitandukanye zigaragaza ko umutekano n’uburenganzira bwa muntu bikomeje kuzahara muri Kivu zombi.

kwamamaza

Muri iyi nama y’Umuryango w’Abibumbye y'ishami rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Samuel Mbemba yasabye ibihugu byo ku Isi gufatira ibihano u Rwanda kubera ibyo yise ubugizi bwa nabi bukorerwa mu Burasirazuba bwa RDC.

Yashinje u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23 kuba barafashe bugwate abacukuzi b'amabuye y'agaciro bagera ku 30.000  mu kirombe cya Rubaya, babategeka gutanga nibura ibilo bitatu bya coltan ku munsi. Yanagaragaje imibare ikomeye ikubiye muri raporo yasohowe na minisiteri ayoboye, igaragaza ibibera mu bice bigenzurwa na AF/ M23.

Iyo raporo yakozwe na RDC igaragaza ku muri ibyo bice bigenzurwa na AFC/ M23, buri minota ine umugore umwe asambanywa ku gahato, abantu 17.015 bagabwaho ibitero byangiza ubuzima, ndetse n’abagera kuri miliyoni zirindwi bakaba bamaze guhunga bava ibyabo.

Iyo raporo ije ikurikira indi yasohowe n’Itsinda ry’Impuguke za Loni, ryagaragaje ko AFC/M23 iri kwiyubaka nk’ubuyobozi busimbura Leta mu bice igenzura, igashyiraho inzego z’ubutegetsi, iz’ubucamanza n’iz’umutekano. Iyo raporo yanagaragaje ko uyu mutwe waguriye ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, uvugwaho gufashwa n’Ingabo z’u Rwanda, ibintu byatumye ugera ku igenzura rikomeye ku mabuye y’agaciro arimo cassitérite, coltan na wolframite.

Ntacyo impande zishinjwa ziratangaza  kuri ibi birego. Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na we mu ijambo rye muri iyo nama, yashinje Leta ya RDC gushyigikira no kudahana amagambo y’urwango n’ibikorwa byibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, by’umwihariko Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo.

Yavuze ko imidugudu yabo iraswa n’indege na drones z'igisirikare cya RDC n'abafatanyabikorwa bayo mu rugamba, inzu z'abaturage zigatwikwa cyangwa zigasenwa. Yavuze ko birukanwa ku butaka bwabo, bakajyanwa gutura aho batabasha kugera ku masoko, amashuri n’ubuvuzi.

Minisitiri Amb Nduhungirehe yibukije ko amagambo y’urwango akwirakwizwa n’abayobozi batigeze bakurikiranwa, atanga urugero rw’uwahoze ari Umuvugizi w’Ingabo za RDC wavugiye kuri televiziyo y’igihugu amagambo asesereza Abatutsi, akaza guhagarikwa by’agateganyo ariko ntakurikiranywe n’ubutabera.

U Rwanda rwavuze ko impungenge rugaragaza zishingiye ku mateka yarwo, aho amagambo y’urwango atahagaritswe kare yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

@Radio Okapi, IGIHE 

 Feb 26, 2026 - 10:46