
RDC: Guverinoma yanze icyifuzo cya Thabo Mbeki ku biganiro by’amahoro
Aug 29, 2025 - 12:32
Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, yavuze ko icyifuzo cya Fondation Thabo Mbeki cyo guhuza abanyapolitiki b’Abanye-Congo mu nama y’amahoro n’umutekano mu ntangiriro za Nzeri (09) muri Afurika y’Epfo, ari igihe kitari cyo.
kwamamaza
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Okapi ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 28 Kanama (08) 2025, Muyaya yashimye ubu bushake bwo gushaka amahoro ariko asaba Abanye-Congo gushyigikira inzira zo gushaka amahoro za Perezida Félix Tshisekedi.
Yagize ati: “Hari amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC i Washington, ari hagati ya guverinoma na M23 i Doha, ndetse n’itsinda rigizwe n’abari muri Perezidanse n’ihuriro ry’amadini rizita ku bibazo bitazaba byaragarutsweho mu masezerano ya Washington n'i Doha.”
Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa yatangaje ibi mugihe imirwano yubuye hagati ya AFC/M23 na FARDC, Wazalendo, ingabo z'u Burundi, FDLR n'abacanshuro. Impande zombi zishinjanya ku kurenga ku masezerano y'ibanze yo guhagarika intambara yasinyiwe I Doha.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


