RDC: Umushinjacyaha mukuru yasabye Munisitiri Mutamba ituze mu rubanza akurikiranweho

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika muri RDC, Firmin Mvonde, yasabye Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba kugira ituze no kwemera inzira y’amategeko, mu gihe akurikiranweho kunyereza miliyoni 19 z’amadolari ya Leta.

kwamamaza

Ibi Mvonde yabitangaje abinyujije mu ibaruwa yanditse asubiza Mutamba wari wasabye ko uyu mushinjacyaha adakurikirana dosiye ye, amushinja kutamugirira icyizere no kuba amufitiye inzika. Mvonde yamumenyesheje ko iperereza ry’ibanze kuri dosiye rimaze kurangira.

Yagize ati: “Iperereza ry’ibanze kuri dosiye ushinjwamo ryararangiye. Tugomba gukurikiza amategeko gusa, nta kindi gishingirwaho.”

Umushinjacyaha mukuru kandi yibukije Minisitiri  Mutamba ko inzira ziteganywa n’amategeko zizakomeza, anamusaba kurangwa n’ubwitonzi no gutegereza ibisubizo by’inzego zibifitiye ububasha.

Ubushinjacyaha buracyategereje inteko ishinga amategeko

Ubushinjacyaha bbukuru bwa RDC burategereje igisubizo cy’Inteko Ishinga Amategeko ku busabe bwo gutanga uburenganzira bwo gukurikirana mu nkiko Minisitiri Mutamba. Gusa ubu busabe bwashyikirijwe Inteko ku wa 9 Kamena (06) 2025.

Mutamba aregwa kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 19 z’amadolari yari agenewe kubaka gereza nsha mu ntara ya  Kisangani.

Mutamba arashinja Ubushinjacyaha kudakora kinyamwuga

Mu ibaruwa ye yandikiye umushinjacyaha mukuru Mvonde ku wa 10 Kamena (06), Minisitiri Mutamba yagaragaje ko yanze ko dosiye ye ikomeza gukurikiranwa n’uyu mushinjacyaha ndetse n’itsinda ayoboye. Amushinja kuba amufitiye urwango no kubogama, bityo ngo ntashobora kumwizera nk’urwego rwigenga.

Yagize ati: “Sinshobora kwemera ko abantu bamfitiye inzika bakomeza gukurikirana dosiye yanjye. Ndifuza ko ijya mu maboko y’abacamanza bigenga.”

Uyu mwuka mubi hagati y’Ubushinjacyaha na Minisitiri w’Ubutabera wakajije umurego mu gihe hakenewe ubutabera budaheza, budafite aho bubogamiye, kandi burengera inyungu rusange z’igihugu.

Mvonde ashimangira ko icy’ingenzi ari uko amategeko yubahirizwa, naho ibindi byose bikazajya bikemurwa hakurikijwe inzira zemewe n'amategeko.

@radiookapi

 Jun 13, 2025 - 11:40