Kenya: Perezida Ruto yemeye guhura na Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

Perezida William Ruto wa Kenya avuga ko yiteguye guhura na Raila Odinga; ukuriye abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe, mu gihe haherutse kuba imyigaragambyo y'abamagana ikiguzi cy'imibereho kiri hejuru, aho Odinga ashinja igipolisi gukorera urugomo abigaragambya.

kwamamaza

Perezida Ruto yakomeje kugaragaza ko adashaka kuganira na Odinga, gusa ku wa kabiri yavuze ko yiteguye guhura nawe imbona nkubone.

Yifashishije Twitter, Perezida Ruto ko “ Nshuti yanjye RailaOdinga, ndi mu nama muri Tanzania ku iterambere ry'abakozi igamije guhuriza hamwe mu kwagura amahirwe y'akazi ku mugabane wacu. Nzagaruka [ku wa gatatu] nimugoroba, kandi nkuko usanzwe ubizi, mfite umwanya wo guhura nawe imbona nkubone igihe icyo ari cyo cyose.”

Yabitangaje nyuma yaho Odinga ashinje igipolisi guhohotera abigaragambya ikoresheje ibikorwa by’ubugome ndetse anashinja Perezida Ruto gushyiraho politiki y’ubukungu yatumye ikiguzi cyo kubaho gihenda muri Kenya, ari nabyo yahereyeho asaba abigaragambya kwamagana.

Odinga amaze igihe ayobora iyo myigaragambyo yo guhatira leta kugabanya imisoro no kudohora ku bindi biciro biri hejuru. Ndetse imibare yerekana ko abantu babarirwa muri 50 bamaze gupfira mu myigaragambyo kuva yatangira muri Werurwe (03), byatumye mu minsi ishize Odinga asaba abigaragambya gufata ikiruhuko bakabunamira, bagasengera imiryango yabo kimwe n’abakomeretse bari mu bitaro.

Raïla Odinga yagize ati: “Turabizi neza ko kwiyongera kw'ibiciro by'ubuzima atari ukuri muri Kenya gusa. Turabizi kandi ko igihugu gifite imyenda yo kwishyura. Ariko ntituzi igihugu icyo aricyo cyose cyazamuye ikiguzi ry’imibereho kizamura imisoro nkuko Kenya ibifite.”

“ Ibindi bihugu hafi ya byose byafashe ingamba zigamije kugabanya umutwaro ku baturage. Ariko Kenya yashyizeho amategeko atuma ibintu birushaho kuba bibi. Kubw’ibyo,  icyo dukora ni ugushyigikira ibyo dukoresha, gushora amafaranga mu bukungu. Byongeye kandi, kuva Ukuru Kenyatta yava ku butegetsi, ruswa yiyongereye muri Kenya.”

Nimugihe ihuriro rya Azimio rya Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi ryahamagariye abanyakenya gukora urugendo no kwitatanya n’abahohotewe n’igipolisi.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yamaganye ibyo bikorwa, ndetse ivuga ko ibyo birego bishinjwa inzego z’umutekano ataribyo, ahubwo ari ibinyoma  ndetse bigamije kuyobwa abanyakenya.

Icyakora komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu yamaganye gukoresha ingufu nyinshi ku bapolisi.

 Jul 26, 2023 - 12:15