RDC: Mutamba yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera nyuma yo gushinjwa kunyereza amafaranga

Constant Mutamba, wari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yamaze gutanga ibaruwa ye y’ubwegure ku wa Gatatu tariki ya 18 Kamena (06) 2025, nyuma yo gushinjwa kunyereza miliyoni 19 z’amadolari ya Leta.

kwamamaza

Iyi baruwa yashyikirijwe ibiro bya Minisitiri w’Intebe, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 166 y’Itegeko Nshinga, ivuga ko umunyamuryango wa Guverinoma ukurikiranywe n’ubutabera agomba kwegura mu masaha 24; bitaba ibyo, akafatwa nk’uweguye by’ako kanya.

Ibya Mutamba byafashe indi ntera nyuma y’uko, ku Cyumweru tariki ya 15 Kamena (06), Inteko ishinga amategeko itoye ku bwiganze bw’amajwi yemerera Ubushinjacyaha bukuru gukurikirana Mutamba. Muri icyo gikorwa, 322 mu badepite 363 bitabiriye amatora bashyigikiye izi mpamvu z’ubushinjacyaha, 29 barazamagana naho 12 birinda gutora.

Mutamba ashinjwa kugira uruhare mu itangwa ry’isoko ryo kubaka gereza ya Kisangani binyuranyije n’amategeko, akekwaho ko ari ho havuye igihombo gikomeye. Nubwo yagiye agaragaza ko yubahiriza amategeko, ibyaha akurikiranyweho byatumye ashyirwaho igitutu gikomeye cyo kwegura.

Mu ibaruwa yandikiwe Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Umushinjacyahmukuru mu Rukiko rwa Cassation, Firmin Mvonde, yategetse ko Mutamba atemererwa kuva mu murwa mukuru Kinshasa.

Mvonde anashinja Mutamba uruhare mu gufungura binyuranyije n’amategeko bamwe mu mfungwa baregwaga ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi, iyicarubozo n’ubujura bukoreshejwe intwaro, abita "abanyururu batorotse".

Mutamba yagiye agaragaza ko atizeye ubutabera kuko Mvode azabogama kubera ko basanzwe ari abanzi ndetse nawe afite ibyo ashinjwa. Gusa iyi dosiye ya Mutamba ikomeje gukurikirwa n’impirimbanyi za demokarasi n’ubutabera muri RDC, zisaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi mu mucyo, kugira ngo ubucamanza budakomeza kugirwaho igitutu cya politiki.

Mu gihe Mutamba atangiye urugendo rwo kwisobanura imbere y’urukiko, impungenge zabaye zose ku hazaza he muri politiki, kuko yari umwe mu banyapolitiki bamenyekanye cyane ubwo yahatanaga ku mwanya wa Perezida mu matora yabaye 2023 ndetse nanone yigaragaza nk'urwanya ruswa ndetse no guteza imbere ubutabera. Umutego nawe yisanzemo ukamushibukana.

@rfi, @radiookapi

 Jun 18, 2025 - 08:13