
RDC: Abadepite 780 barasaba umushahara w'amezi 10 bamaze badahembwa
Apr 14, 2026 - 09:03
Abadepite b’intara 780 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) barishyuza umushahara w'amezi 10 bamaze badahembwa, nubwo Perezida Félix Tshisekedi yari yategetse ko bishyurwa. Basabye Leta guhita igira icyo ibikoraho kuko bigira ingaruka ku mikorere y’inteko z'intara.
kwamamaza
Iri tsinda ry’abadepite b’intara bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryashyize ahagaragara ikibazo gikomeye cy’amafaranga riberewemo n’ubuyobozi bw’igihugu, rivuga ko rimaze amezi 10 ridahembwa.
Ibi byatangajwe ku wa 12 Mata (04) 2026 mu murwa mukuru Kinshasa, aho aba badepite bagaragaje ko nubwo ikibazo cyabo cyagejejwe ku buyobozi bukuru bw’igihugu, ariko nta gisubizo kiraboneka nubwo Perezida Félix Tshisekedi yari yategetse Minisitiri w’Imari kwishyura ayo mafaranga mu nama yahuje ba guverineri b’intara yabereye i Bandundu mu mpera za Werurwe (03) 2026. Icyakora, aba badepite bahamya ko ayo mabwiriza atigeze ashyirwa mu bikorwa.
Aba badepite 780 bavuga ko batumva impamvu bakomeje kudahabwa ibyo bagenewe, mu gihe abandi bayobozi batowe mu matora aheruka, barimo abadepite bo ku rwego rw’igihugu n’abasenateri, bo bahembwa buri gihe nta kibazo.
Marcel Zuambe; Umunyamabanga w'iri tsinda, yavuze ko bibabaje kuba ari bo bonyine basigaye inyuma mu gihe abandi bakora mu nzego zimwe z’igihugu bahembwa neza.
Yagize ati: “Birababaje kubona mu nzego zose z’igihugu, abadepite b’intara ari bo bonyine batitabwaho, mu gihe abandi bahembwa buri gihe.”
Aba badepite bagaragaza ko iki kibazo cy’amafaranga gifite ingaruka zikomeye ku mikorere y’inteko z’intara, kuko batabasha gukora inshingano zabo neza mu gihe badafite ubushobozi bw’ibanze.
Basabye Minisiteri y’Imari guhita itanga ayo mafaranga baberewemo, kugira ngo bashobore gukora neza inshingano zabo nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.
Ibi bibaye mu gihe ibibazo by’imiyoborere n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta bikomeje kugarukwaho kenshi muri RDC, aho bamwe mu bayobozi bashinjwa kudaha agaciro inzego zo hasi zifite uruhare runini mu miyoborere y’igihugu.
@Radio Okapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


