
Au yashimye agahenge ka Amerika na Iran, mugihe ibiganiro bitegerejwe muri Pakistan
Apr 8, 2026 - 11:32
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yashimye amasezerano y’agahenge hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, yatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, asaba ibiganiro bihoraho bigamije kugera ku mahoro arambye. Ni mu gihe avuga ko ingaruka z'iyi ntambara mu rwego rw'ubukungu zari zamaze kugera no muri Afurika.
kwamamaza
Aya masezerano yagezweho nyuma y’ibyumweru birenga bitanu Amerika na Israel bagaba ibitero ku Iran ndetse nayo yihora mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati. Nimu gihe n'igihe ntarengwa cyari cyashyizweho na Donald Trump wasabaga Tehran gufungura inzira ya Hormuz yaburana igihe gito ngo irangire. Ku munota wa nyuma nibwo impande zombi zemeye agahenge k’igihe cy’ibyumweru bibiri.
Mu rwego rwo kugera kuri aya masezerano, Iran yemeye kongera gufungura inzira ya Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi ku bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku Isi. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko igihugu cye kizahagarika ibikorwa by’ubwirinzi mu gihe ibitero nabyo bihagaritswe.
Ibinyamakuru byo muri Iran byatangaje ko Iran yatsinze uru rugamba, ndetse Amerika yemeye ubusabe 10 bwa Iran burimo gukurirwaho ibihano by'ubukungu yafatiwe ndetse no gukomeza gahunda yayo ya Nikereyeri.
Ku ruhande rwa Amerika, nayo ivuga ko yatsinze uru rugamba, ndetse Trump yatangaje ko yemeye gusubika ibitero mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ashingiye ku biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, n’umugaba mukuru w’ingabo, Asim Munir. Yavuze ko impande zombi zigeze ku ntego za gisirikare zari ziteganyijwe, ndetse ko ibiganiro ku masezerano arambye biri kugenda neza.
Pakistan yemeje ko izakira ibiganiro bizahuza impande zombi bizabera i Islamabad, biteganyijwe gutangira ku wa 10 Mata (04), bigamije kugera ku masezerano ya burundu. Ibi biganiro bishobora kumara ibyumweru bibiri cyangwa bikongerwa bitewe n’uko bizagenda.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri X, Perezida wa Komisiyo ya AU yashimye uruhare rw’abahuza barimo Oman, Turkey na Misiri, anagaragaza ko ingaruka z’iyi ntambara zagize uburemere ku Isi muri rusange, zirimo no muri Afurika aho ibiciro byazamutse kubera ihungabana ry’ibiciro ku isoko ry'ibikomoka kuri peteroli harimo gaz, mazutu na lisansi.
Youssouf yavuze ko aka gahenge ari amahirwe yo kugabanya imibabaro y’abaturage, ashimangira ko ibiganiro bikomeza kandi bifunguye ari byo byonyine byafasha kugera ku mahoro arambye, nk’uko biteganywa n’amahame mpuzamahanga.
@RFI, AU
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


