Rayon Sports na APR FC zaguye miswi muri Sitade Amahoro

Mu mukino wari utegerejwe n'abakunzi ba ruhago benshi mu Rwanda wahuje amakipe abiri akomeye mu Rwanda, Rayon Sports yanganyije na APR FC igitego 1-1, mu mukino 108 wahuje aya makipe y’ibigugu wabereye muri sitade Amahoro.

kwamamaza

Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino wa 29 wa bk pro League niyo yatangiye isatira ishaka igitego kuko ku munota wa 05" tambwe yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira  yateye asigaranye n'umuzamu wenyine ariko umupira abura abawutera, nyuma yayo mahirwe ikipe ya Rayon sports yakomeje kurusha ikipe ya APR FC gusa amahirwe yo kubona igitego bikanga, ikipe ya APR FC yanyuzagamo igahiga uburyo bw'igitego ariko ntibishoboke.

Bidatinze Murera yari yakomeje guca amarenga y'igitego yafunguye amazamu ku munota wa 33" w’umukino, igitego cyatsinzwe na Ndikumana Asman, nyuma y’akazi gakomeye k’abakinnyi bo hagati mu kibuga. Iki gitego cyahise gituma abafana ba Rayon Sports bagira icyizere cyo kwegukana amanota atatu.

lcyakora, ibyishimo ntibyatinze kuko APR FC yahise yishyura ku munota wa 41, igitego cyatsinzwe na Outtara, kuri penariti nyuma y'aho Kiwanuka yazamukanye umupira maze Tambwe amusunika mu rubuga rwamahina ikipe ya APR ihabwa penariti yinjijwe neza na Outtara bituma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka igitego cy’intsinzi, ariko ubusatirizi bwombi ntibwabasha kubyaza umusaruro uburyo bwabonetse, nyuma yaho abatoza bakoze impinduka zitandukanye ariko ntibyagira icyo bitanga, umukino warangiye ari 1-1. 

Ikipe ya APR FC yakomeje gushimangira ikibazo cya Rayon Sports cyo kutayitsinda muri iyi minsi kuko ubu imaze imikino 8 yikurikiranya idatsinda mukeba wayo ukomeye. By’umwihariko kandi, Rayon Sports imaze imikino 6 idatsinda APR FC muri Stade Amahoro ivuguruye.

Muri shampiyona ya BK Pro League, APR FC ikomeje gushyira igitutu kuri Rayon Sports, aho ubu isigwa na APR FC amanota 8 y'ikinyuranyo mu gihe hasigaye imikino 5 gusa ngo shampiyona ikarangira ibi bishyira Rayon Sports mu mwanya utoroshye mu rugamba rwo kwegukana igikombe, mu gihe APR FC yo ikomeje kugaragaza ko ishobora kugumana umwanya wa mbere kugeza ku musozo wa shampiyona.

 May 2, 2026 - 22:55