Mbonyingabo Regis wa Kiyovu SC arabagwa kuri uyu wa Gatatu 

Myugariro w’ikipe ya Kiyovu SC, Mbonyingabo Regis bakunda kwita Petit Miggy cyangwa Mbostro, biteganyijwe ko abagwa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Ugushyingo(11) 2023 nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune mu rutugu.

kwamamaza

Kuwa Gatanu, ku wa 27 Ukwakira (10) 2023, ubwo ikipe ya Kiyovu SC yakiraga Etoile de l’Est mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona ya 2023-2024, umukino ugeze hagati, nibwo Mbonyingabo yagonganye n’umwe mu bakinnyi ba Etoile de l’Est agwa hasi umukino uhita uhagarara.

Nyuma abaganga baje kumwitaho ariko birangira basanze bikomeye nuko bamujyana ku bitaro kugira ngo hakorwe ibizamini harebwe ikibazo nyirizina uyu mukinnyi yari yagize.

Ikizamini cyerekanye ko uyu musore yagize ikibazo cy’icika cy’igufwa riva hafi y’agatuza (Poitrine) rikagahuza n’inguni z’urutugu (Cravicule/Collarbone).

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Kiyovu SC yatsinzemo.

@Mihigo Saddam/Isango Star.

 Oct 30, 2023 - 21:25