Rayon Sports iravugwamo amakuru meza mbere yo gukina na Rutsiro FC

Ikipe ya Rayon Sports yitegura guhura na Rutsiro FC, yagaruye bamwe mu bakinnyi bari bamaze iminsi mu mvune

kwamamaza

Mu gihe shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 27, ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyiteguro ikomeye yitegura umukimo izahuramo na Rutsiro FC, mu mukino utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi. Amakuru meza ava mu mwiherero w’iyi kipe aratanga icyizere ku bafana bayo, aho bamwe mu bakinnyi bari bamaze igihe badakina kubera imvune bagarutse mu myitozo.
Umukinnyi ukina mu bwugarizi, Youssou Diagne, yamaze kugaruka mu myitozo nyuma yo gukira igikomere cyo ku mutwe yagize ku mukino ushize bahuyemo na gicumbi fc , ibintu byari byateye impungenge abakunzi b’iyi kipe. Kugaruka kwe bizafasha cyane mu kongerera imbaraga ubwugarizi bwa Rayon Sports.

Si we wenyine wagarutse, kuko Emery Bayisenge na we yatangiye imyitozo yuzuye nyuma yo gukira imvune ya hamstring yari imaze igihe imubangamiye bikaba biteganyijwe ko azitabazwa ku mukino wa Rutsiro fc ntagihindutse, 
 Mu bandi bakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze igihe badahari bagarutse Mu busatirizi hagarutse, Didier Mugisha na we ari mu bakinnyi bari kongera kugaruka ku rwego rwiza, aho yatangiye imyitozo yuzuye nyuma yo gukira imvune ya quadriceps yari yaragize bahura n'ikipe ya police FC mu gikombe cy'Amahoro.
Undi mukinnyi wagarutse ni Assouman na we yagarutse mu myitozo yuzuye nyuma yo gukira imvune y’ino ry’igikumwe, ibintu byitezweho kongerera imbaraga ubusatirizi bw’iyi kipe.
Byongeye kandi, umukinnyi BIGIRIMANA Abedi yatangiye imyitozo yoroheje, bikaba byerekana ko na we ari mu nzira nziza yo kugaruka mu kibuga mu gihe cya vuba.

Muri rusange, aya makuru meza ava mu mwiherero wa Rayon Sports aratanga icyizere ko iyi kipe ko aba bakinnyi baza kuyifasha  kwitwara neza mu mukino uzayihuza na Rutsiro FC, mu gihe ikomeje guhatanira igikombe cya Shampiyona.
Abafana ba Rayon Sports bakomeje gutegereza uyu mukino bafite icyizere ko kugaruka kw’aba bakinnyi kuzafasha ikipe yabo kubona intsinzi ikomeye.

 Apr 15, 2026 - 12:09