APR FC yatsinze Police FC mu mukino w’umunsi wa kabiri wa  Shampiyona.

APR FC itangiye neza umwaka w'imikino mushya, itsinda umukino wayo wa mbere wa Shampiyona ku gitego 1-0.

kwamamaza

Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe na Sharif Ali Shaiboub ku ishoti yateye ku munota wa 40, maze umunyezamu wa Police FC, Rukundo Onesime, ntiyabasha guhagarika uwo mupira.

Ku rundi ruhande, Police yagerageje kwihagararaho no gushaka igitero ariko biranga biba iby'ubusa, amanota atatu yegukanywa na APR FC.

Nimugihe iyi kipe y'Ingabo ifite ikirarane kuko itigeze ikina umukino wa mbere na Marines FC kubera ko yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

@ Gakunzi Blaise/Isango Star-Kigali.

 Aug 29, 2023 - 07:53