Raporo ya RGB yerekana ko inkingi y'imibereho myiza iri inyuma y'izindi muri gahunda ya NST1

Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda baragaragaza ko icyiciro cy’imibereho myiza y’abaturage ari imwe mu nkingi ikiri inyuma ugereranyije n’izindi nkingi mu zigenderwaho mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma y’iterambere y’imyaka irindwi izwi nka NST1, nyamara imibereho myiza y’abaturage aricyo kigaragaza iterambere ry’igihugu ndetse n’iry’abaturage muri rusange.

kwamamaza

Igeza ku nteko rusange y'Umutwe w'Abadepite raporo y’ibikorwa by’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) yo mu mwaka wa 2022.

Komisiyo ya Politiki, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu yagaragaje ko mu isesengurwa ryakozwe ryerekanye ko inkingi y’umutekano iri imbere naho iy’imibereho myiza ikaza ku mwanya wa nyuma nkuko Rubagumya Emma Furaha Perezidente w'iyi komisiyo abivuga.

Yagize ati "ubushakashatsi ku gipimo cy'imiyoborere bwagaragaje ko ku nkingi 8 zakoreweho ubushakashatsi, inkingi 5 ziri ku kigereranyo cya 80% kuzamura, mu gihe 3 zisigaye ziri ku kigero hagati ya 60% na 79.9%, inkingi y'umutekano niyo yaje ku isonga n'amanota 95.53% mu gihe inkingi yo kuzamura imibereho myiza y'abaturage ariyo yaje nyuma n'amanota 75.81%".   

Gusa kuba iyi nkingi iza ku mwanya wa nyuma y’izindi ni ibitumvikanwaho kimwe nkuko Hon. Depite Hindura Jean Pierre abivuga muri aya magambo.

Yagize ati "inkingi yo kuzamura imibereho myiza y'abaturage iri inyuma kandi tuzi neza ko ibyo dukora byose ari ukugirango imibereho myiza y'abaturage izamuke, iki gipimo rero kuba kiri inyuma ntabwo nabonye komisiyo yasohoye uko harebwa impamvu cyangwa se hafatwa ingamba zituma ubutaha iyi nkingi yaza mu byakitabwaho cyane".   

Nyamara ariko Rubagumya Emma Furaha ukuriye komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu iterambere ry'igihugu aravuga ko nubundi iryo aba ari ukugereranya ariko agaragaza ko 75% atari amanota make.

Yagize ati "ikigaragara aya manota cyangwa iri janisha riba rihari ni ukugereranya, ariko n'ubundi 75% ntabwo aba ari amanota mabi". 

Nyamara ariko Hon. Depite Jean Pierre Hindura ntiyanyuzwe nubu busobanuro.

Yagize ati "kuvuga ngo inkingi yo kuzamura imibereho myiza y'abaturage 75% ngo ntabwo ari mabi ni meza, ubifashe muri ubwo buryo na RGB ikabifata gutyo bizakomeza bimeze bityo,niba izindi nkingi zifite muri 90% yo ikaba ifite 75% niyo yanyuma, kuba ari iyanyuma hari ikibazo kandi ibyo dukora byose biba biganisha ku mibereho myiza y'abaturage".    

Ibyo byatumye Hon. Depite Rubagumya Emma Furaha avuga ko kugirango urwo rwego narwo rugere ku kigero nk’icy'izindi ari urugendo ku rundi no gutera intambwe.

Yakomeje agira ati "ntawakicara avuge ngo ibintu bimeze neza 100% kuko natwe umuntu aba abireba ariko tukavuga ngo byanze bikunze ibintu birimo bikorwa, yego iri inyuma kurenza izindi ariko na none ni ibintu bigenda bikorwaho umunsi ku wundi".  

Bigendeye kuri gahunda ya Guverinoma y’iterambere ya NST1 igaragaza ko inkingi y’imibereho myiza y’abaturage ari imwe mu zigenderwaho ndetse ko intego yayo igaragaza ko mu mwaka wa 2024 yakagombye kuzaba igeze kuri 90%.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 25, 2023 - 08:09