
Habaye imirwano ikaze hagati ya M23 na Wazalendo i Rutshuru, iteza ibibazo mu baturage
Jan 13, 2026 - 13:57
Ku wa Mbere, tariki ya 12 Mutarama (01) 2026, habaye imirwano ikaze yahanganishije inyeshyamba za AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bo mu mutwe wa CMC mu bice bitandukanye byo muri Bukombo, mu karere ka Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bihungabanya umutekano bikomeye, abaturage benshi bava mu byabo barahunga.
kwamamaza
Amakuru aturuka ku baturage bo muri ako gace avuga ko iyo mirwano yatangiriye ahitwa Bumbasha, hafi ya Mweso. Nyuma yaho yakomeje igera mu gace ka Karambi na Chahemba ndetse imirwano yamaze amasaha menshi. Icyakora kugeza ubu, nta mibare y’abapfuye cyangwa abakomeretse iratangazwa.
Iyi mirwano yagize ingaruka ku baturage benshi batuye muri utwo duce. Amagana y'abaturage bahungiye mu bice bihegereye, abandi berekeje i Mweso, muri Masisi. Aho bahungiye bacumbikiwe mu nsengero no mu mashuri, bavuga ko bahashakira umutekano.
Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo bwahise buhagarara ndetse ibikorwa bitandukanye birimo n' Ubucuruzi birahagarara. Amashuri yarafunze ndetse abana, abagore n’abageze mu zabukuru bagizweho ingaruka zikomeye.
Aka gace gaherereye hagati ya Masisi, Walikale na Rutshuru kamaze amezi menshi karangwamo umutekano muke. Rqdio Okapi ivuga ko impamvu ari imirwano idahagarara iri hagati ya AFC/M23 n’imitwe ya Wazalendo, aho buri ruhande rushaka kugenzura utu duce n’inzira z’ingenzi.
Abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze basaba ko hafatwa ingamba zihamye, hakagaruka umutekano n’amahoro birambye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


